Urugo utatekerejeho mbere yo kurushinga rushobora kukubera umusaraba - Padiri Thadée Nsengiyumva

Urukundo - 14/10/2026 5:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Urugo utatekerejeho mbere yo kurushinga rushobora kukubera umusaraba - Padiri Thadée Nsengiyumva

Abafiyanse basaga 250 baturutse mu maparuwasi 22 agize Diyosezi Gatolika ya Cyangugu basabwe kwisuzuma no gutegura imitima yabo mbere yo gushinga ingo, bibutswa ko kubaka urugo rwiza bitangirira ku kwitegura kuzuza inshingano zarwo, aho kwibanda gusa ku myiteguro y’ibirori by’ubukwe.

Ubu butumwa bwatanzwe na Padiri Thadée Nsengumuremyi, Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ikenurabushyo ry’Umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu, mu mwiherero wabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro muri iyi Diyosezi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Kinyamateka, uyu mwiherero witabiriwe n’abasore n’inkumi bari bamaze amezi hafi atandatu biga ku mubano mu rwego rwo kwitegura guhabwa Isakramentu ry’Ugushyingirwa. Wateguwe na Komisiyo ya Diyosezi ya Cyangugu ishinzwe Ikenurabushyo ry’Umuryango, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urugo twifuza muri Diyosezi ya Cyangugu”.

Wari ugamije gufasha abafiyanse gusuzuma uko biteguye gushinga ingo za Gikristu, kurushaho gusobanukirwa inshingano zibategereje no kuzirikana indangagaciro zigomba kuranga imiryango bazashinga.

Mu nyigisho yatanze, Padiri Thadée Nsengumuremyi yagaragaje ko abantu benshi bifuza kugira ingo nziza, abagabo n’abagore beza, abana beza n’imiryango ibanye neza, ariko ntibibaze niba imyitwarire yabo n’imyiteguro yabo bihuye n’ibyo bifuza.

Yasabye buri wese kubanza kwisuzuma, akareba niba yiteguye gutanga umusanzu ukenewe kugira ngo urugo yifuza ruzashoboke, aho kwibanda gusa ku byo yifuza kuzahabwa n’uwo bazabana.


Yagize ati: “Urifuza kwitwa umugabo, umutware w’urugo, ukumva ko umugore wawe mwitanaga cheri, n’umara gushyingirwa ibya cheri bivaho akajya akwita umutware? Ntacyo bintwaye, nakwite we rwose ni byiza, ariko se urabikwiye? Uhoraho ati ‘Abatumiwe ntibari babikwiye.’ Ibyiza birahari, turabishaka, ariko se turabikwiye?”

Yakomeje agaragaza ko n’umugore wifuza kuba mwiza, gukundwa no kubahwa mu rugo akwiye kubanza kureba niba afite imyitwarire imufasha kugera kuri ibyo byifuzo.

Yavuze ko kwihangana, kuvugisha ukuri, kumvikana n’uwo mwashakanye no kwirinda ubuhemu ari bimwe mu biranga umuntu witeguye kubaka urugo rushingiye ku bwubahane.

Ati: “Urifuza kuba umugore mwiza, ukunzwe, umutima w’urugo, ariko se urabikwiye? Uritonda? Urumvikana? Uzi koroshya? Urihangana, uvugisha ukuri? Nturyarya umugabo wawe? Ntumuca inyuma?”

Padiri Thadée yasobanuye ko kwifuza kugira urugo rwiza bidahagije, kuko bisaba ko buri wese akora ku myitwarire ye kandi agaharanira kuba umuntu ushobora kugira uruhare mu kubaka umuryango yifuza.

Yagaragaje ko umuntu adakwiye kwifuza ibyiza mu rugo ngo yirengagize inshingano zimusaba guhinduka no kwitwara neza.

Mu bindi Padiri Thadée yagarutseho harimo inshingano zo kurera abana, aho yasabye abafiyanse kutifuza kuzagira abana beza gusa, ahubwo bakabanza no kwitegura kuzaba ababyeyi babereye abo bazabyara.

Yabasabye kuzirikana inyigisho za Kiliziya ku buzima bw’abashakanye, bakazishyira mu bikorwa kugira ngo zibafashe kwitegura inshingano z’ababyeyi.

Yagize ati: “Urifuza kuba umubyeyi ufite abana beza bamwizihiye, ni byiza rwose, ariko se iyo Imana ikurebye ibona ukwiye abo bana? Wumviye amabwiriza Imana iguha yerekeye umubano w’abashakanye? Mumaze iminsi mwiga, amezi agiye kuba atandatu. Warumvaga? Warumviye? Hari ibyo wakurikije, hari icyo byaguhinduyeho byatuma Imana iguha umwana uzayirerera?”

Yagaragaje ko amezi hafi atandatu abafiyanse bamaze biga ku mubano atagomba kuba igihe cyo kurangiza amasomo kugira ngo bemererwe gushyingirwa gusa, ahubwo ko akwiye kubafasha guhindura imyumvire, imyitwarire n’uko bitegura ubuzima bw’abashakanye.

Yaburiye abashobora gufata izo nyigisho nk’igihe kibatesha umwanya, mu gihe baba bihutira kurangiza imyiteguro y’ibirori by’ubukwe.

Ati: “Cyangwa wumva izi nyigisho ari ukugutwara umwanya, kugutesha igihe, cyangwa ushaka kuzarwubaka uko ubyumva, bitari uko Imana ibyumva, bitari uko Kiliziya ibyumva? Uko ubyumva ni ko uzarwubaka, uti: ‘Sindi akagabo se?’ Yee, uzagira urugo rw’akagabo kawe nyine, naho rwa rugo Imana yubaka, nyine ntabwo uzaba urukwiye.”

Yakomeje kubibutsa ko inyigisho bahabwa zigamije kubafasha gusobanukirwa n’inshingano z’abashakanye n’iz’ababyeyi, bityo ko badakwiye kuzumva gusa ngo bahite bazibagirwa.

Yagize ati: “Ese witwararika ibyo Imana igusaba mu burere bw’abana? Cyangwa twarabikubwiye byinjirira mu gutwi kumwe bisohokera mu kundi, uti: ‘Nibagire vuba, nibavuge vuba nigire gukata umugi, nigire gushaka invitations, nzashyingirwe.’ Maze se n’ushyingirwa bigende bite?”

“Urugo utatekerejeho mbere yo kurushinga rushobora kukubera umusaraba”

Padiri Thadée Nsengumuremyi yakomeje agaragaza ko kwihutira gushyingirwa, umuntu ataratekereje ku nshingano zijyana na byo bishobora gutuma ahura n’ibibazo atiteguye guhangana na byo.

Yasobanuye ko bamwe bashobora gufata icyemezo cyo kurushinga bashingiye ku kuba bageze mu myaka babona ko ikwiye cyangwa bakishinga abandi bamaze gushyingirwa, batabanje kwisuzuma no gutekereza ku nshingano z’urugo.

Yagize ati: “Nyamara uzasanga uri kwiyahura. Uzasanga uri kurushywa n’ibintu ujyanwa ngo ubibambweho. Kuko urugo wagiyemo uhubutse, utatekereje, utashatse umwambaro w’ubukwe ni nko kwitwaza umusaraba bari bukubambeho.”

Yasobanuye ko mbere yo gufata icyemezo cyo gushinga urugo, buri wese akwiye kubanza gutekereza ku nshingano zarwo, akareba niba yiteguye kuzuza izo nshingano, agaharanira guhindura ibishobora guhinduka, ibirenze ubushobozi bwe akabitura Imana.

Ati: “Kubaka urugo utarabanza kuzirikana icyo rusaba ngo ugihuze n’uko uteye, ngo uhindure ibishoboka guhinduka, ibyo utahindura ubiture Imana, ugapfa kwiyahura ngo n’abandi barubatse, ngo mfite imyaka ikwiye. Ibyo ni ugucura umusaraba uzi neza ko bazakubambaho. Urwo rugo bazarukubambaho.”

Yashimangiye ko imyaka umuntu agezemo cyangwa kuba abandi baramaze kurushinga bitagomba kuba impamvu yonyine yo kwihutira gushyingirwa, kuko icy’ingenzi ari ukumenya niba umuntu yiteguye kwakira no kuzuza inshingano zijyana n’ubuzima bw’abashakanye.

Yongeye kwibutsa abafiyanse ko inyigisho za Kiliziya zitagenewe kubabangamira, ahubwo ko zigamije kubayobora no kubafasha kwitegura gushinga ingo zubakiye ku ndangagaciro za Gikristu.

Yasoje asaba abafiyanse gukomeza kwifuza kuba beza no kugira imitima yiteguye kwakira inama zibafasha, kuko kwitegura urugo bisaba ubwitange n’ubushake bwo guhinduka.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...