Umuramyi Byukusenge Claire aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nari Nkuzi”, ikaba yarongeye kuba ubuhamya ko ari umwe mu bahetse ubutumwa bwiza ku mugongo binyuze mu bihangano bye. Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo yakozwe na ABA Music Studio isanzwe ifasha Alicia and Germaine, mu gihe amashusho yakozwe na ASAFU Studio.
Ku bantu bari bafite ibikomere ku mitima, bashenguwe n’agahinda, iyi ndirimbo yasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2025 yabaye nk’umuti ubakiza vuba, yomora imitima yari yarananijwe no gutegereza ihumure riva ku Mana.
Byukusenge akomeje urugendo rwe mu muziki usingiza Imana, kandi aho ageze ubu avuga ko afite ubuhamya burimo ibigeragezo no gusimbuka ibihe by’umwijima yanyuzemo, binyuze mu butumwa bw’indirimbo ze.
“Nari Nkuzi” ntiyabaye indirimbo isanzwe, ahubwo yabaye igisubizo ku bibazo byinshi by’abantu bari mu bihe bibi. Abayumvise bemeza ko ari igihangano gikoranye umwimerere wihariye, gishingiye ku butumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana yabamenye mbere y’uko baba insoro mu nda ya nyina.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Claire yagize ati: “Bayakiriye neza cyane, banteye umunezero wo kumva ko ngomba kuguma muri uyu murimo nahamagariwe.”
Iyo uganiriye na Claire, wumva ko ubuzima bwe bushingiye ku ijambo rimwe: gusenga. Kumenya Yesu ngo ni byo byamuhaye imbaraga: “Kuba naramenye Yesu ndakomeye,” ni yo ntangiriro y’ubutumwa bw’indirimbo ye “Sinzatinya” yamugaruye mu muziki nyuma yo kunyura mu nzira ikomeye.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, Claire yasohoye indirimbo “Sinzatinya”, ikubiyemo ubutumwa buturuka ku masomo y’ibigeragezo yanyuzemo. Yayikoze nyuma yo kwibwa umuyoboro wa YouTube yari yaratangiriyeho umurimo we wose. Icyakora ako gahinda ntikamuhiritse, kamubereye urufunguzo rwo gutangira ubuzima bushya.
Yagize ati: “Nasubije amaso inyuma ndeba inzira nanyuzemo, nsanga ntagikwiye kuntera ubwoba kuko ndi kumwe n’uwancunguye.” Ibi byatumye “Sinzatinya” iba indirimbo ibwira abantu bose banyuze mu gihombo, mu bwigunge, mu kababaro, ko n’ubwo ibintu bihinduka, Imana yo idahinduka.
Nyuma yo kwibwa konti ya YouTube yari imaze kumenyekana, Claire yasubiye mu murimo atangiza konti nshya yise CLAIRE Official. Indirimbo ya mbere yashyizeho ni “Urakwiriye Yesu”, imwe mu zari ku muyoboro wa mbere. Muri iyi ndirimbo agira ati: Imana yonyine ni yo ikwiriye icyubahiro.
Igihe Claire yasohoraga “Nari Nkuzi”, yari amaze kwiyubaka mu buryo bw’umwuka, mu buhanzi, no mu buzima bwo gukorera Imana atari mu gahinda, ahubwo yari amaze kwiyemeza gukomeza urugendo.
Ni indirimbo yatumye abantu benshi bamugarukira, bamwe bamwandikira ubutumwa bumubwira uko imitima yabo yakangutse, abandi bavuga ko ari indirimbo yatumye bumva ko Imana itigeze ibibagirwa. Kuri Claire, ibi byamubereye ubutumwa bw’imbonekarimwe bwerekana ko impano ye ifite icyerekezo.
Byukusenge Claire, ukomoka i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ari gukomeza kwagura umurimo we abinyujije kuri “CLAIRE Official.” Ni umuhanzi wiyemeje ko ubutumwa bw’indirimbo ze bugomba kuba umuyoboro w’ihumure.
Indirimbo “Nari Nkuzi” yabaye kimwe mu bihangano bimuhamiriza ko uyu murimo ari uwo yatorewe, umurimo wo gusana imitima no gukangura icyizere cy’abo bose bari bakeneye kumva ko Imana yabamenye kera, bataraba urusoro.


Claire yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Nari Nkuzi"
REBA INDIRIMBO NSHYA "NARI NKUZI" YA CLAIRE
