Urubyiruko rwitabiriye Itorero Imbuto Zitoshye rwasabwe kwimakaza indangagaciro, kirazira n’imyitwarire myiza

Amakuru ku Rwanda - 18/11/2025 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Imbuto Zitoshye rwasabwe kwimakaza indangagaciro, kirazira n’imyitwarire myiza

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe icyiciro cya kabiri cy’Itorero Imbuto Zitoshye cyitabiriwe n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025, batewe inkunga mu myigire n’Umuryango Imbuto Foundation muri gahunda yawo ya Edified Generation.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro ndetse n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation, Christa Umuhoza.

Mu mpanuro bahaye abasore n’inkumi bitabiriye iri Torero, babasabye gukurikira amasomo bateguriwe bashishikaye kuko azatuma baba Imbuto Zitoshye koko nk’uko izina ryabo ribivuga, bimakaza indangagaciro, kirazira n’imyitwarire myiza ishingiye ku muco nyarwanda;

Bafasha Igihugu kugera ku ntego z’iterambere cyihaye (NST2 & Vision 2050), basobanukiwe amateka y’u Rwanda n’uruhare rwabo mu kurinda ibyagezweho no kubaka ejo heza; banyomoza abagoreka amateka y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, kandi bakoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Wungirije wa Imbuto Foundation, Umuhoza Anny Christa (Christa Umuhoza), ubwo yatangizaga Itorero "Imbuto Zitoshye" icyiciro cya kabiri, yabwiye urubyiruko rwitabiriye ko ruzungukira byinshi muri iri Torero bizabafasha kumenya, kurerwa, kwirinda no kurinda Igihugu cyacu. 

Ati: "Kwitabira itorero bizabafasha kumenya, kurerwa, kwirinda no kurinda Igihugu cyacu. Hano muzahavomera ibyiza byinshi, mumenye ibibi bibugarije, ibyugarije igihugu cyacu, mumenye uko mubyirinda, mugire ubuzima bwiza kandi butekanye. Bizabafasha kwiyubaka ubwanyu, ndetse no kubaka igihugu cyacu."

Intore ziri mu itorero Imbuto Zitoshye zagize n'umwanya wo kuganirizwa na André Ntagwabira umushakashatsi ushinzwe amateka ashingiye ku bisigaratongo (Archeology research specialist) mu Inteko y'Umuco, ikiganiro cyagarutse ku bumwe bw’abanyarwanda mu mateka y’igihugu, isenyuka ryabwo, n’urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kwisuzuma; abantu barebera hamwe icyabuze, basanga ari ubumwe, batangira inzira yo kubwubaka. Rero ikibazo mwakwibaza ni iki: muri iyi nzira, uruhare rw’urubyiruko nkamwe ni uruhe?”

Iki cyiciro cya kabiri cy'Itorero Imbuto Zitoshye kizasozwa tariki 23 Ugushyingo 2025, kikaba kije gikurikira icyiciro cya mbere cyatojwe kuva ku wa 21 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2024.

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Imbuto Zitoshye rwasabwe kwimakaza indangagaciro, kirazira n’imyitwarire myiza ishingiye ku muco nyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...