Urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye rugiye guhugurwa ku kwihangira imirimo ku buntu

Amakuru ku Rwanda - 11/08/2025 12:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye rugiye guhugurwa ku kwihangira imirimo ku buntu

Mu gihe urubyiruko rwinshi rukunze gutaka ubushomeri, kuri ubu abarangije amashuri yisumbuye bashyiriweho amahirwe adasanzwe yo kwiteza imbere, aho bateguriwe amahugurwa y’ubuntu agamije kubaha ubumenyi bwo kwihangira imirimo no gutegura gahunda y’igihe kirekire y’imyaka 10, bikazabafasha kugera ku nzozi zabo no kubaka ejo hazaza heza.

Umuryango Africa for Excellence Mission (AFEM) ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Hotel Talents Pool, na Career Building Consultants Ltd, bateguye amahugurwa yiswe “Living Your Vision” yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Ni amahugurwa yihariye agamije gufasha urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye gutegura ejo hazaza mu buryo buboneye, binyuze mu bumenyi bwo kwihangira imirimo no gutegura gahunda y’igihe kirekire y’imyaka 10.

Aya mahugurwa azabera mu Mujyi wa Kigali kuri Kimisagara Youth Center guhera ku wa 18 Kanama 2025 kugeza ku wa 12 Nzeri 2025. Ni amahirwe y’ikirenga kuko azatangwa ku buntu, kandi afunguye ku rubyiruko rwose rwujuje imyaka y’ubukure rwarangije amashuri yisumbuye.

Abazitabira aya mahugurwa hazarahura ubumenyi bwo kwihangira imirimo (Self-employment skills) na Gahunda y’igihe kirekire (10-year personal vision drafting). Abategura iyi gahunda babwiye inyaRwanda ko intego ari “ugufasha urubyiruko kugira icyerekezo gifatika, kwigira, no kubaka ejo hazaza hifuzwa.”

Urubyiruko ruzitabira aya mahugurwa nirumara kwiyandira inzozi bifuza kuzageraho ni bwo buri wese azagirwa inama y'aho yashyira imbaraga n'ibyo yarushaho kwiga bizamufasha kugera ku nzozi ze nk'uko bitangazwa n'abateguye aya mahugurwa y'ingirakamaro.

Africa for Excellence Mission [AFEM] yateguye aya mahugurwa, ni umuryango wa Gikristo washinzwe muri 2023 na Hotel Talents Pool iyobowe na Pastor Christian Gisanura. Yiyemeje guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubaha ubumenyi bw’imyuga no kubafasha gukura mu mwuga.

Ifite intego yo guhindura imitekerereze y’abaturage ba Afurika, by’umwihariko urubyiruko, mu kurwanya ubukene, ibyaha, n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Igamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere, kwiteganyiriza ejo hazaza cyane cyane kubyaza umusaruro imyaka bafite, imbaraga bafite, ubwenge bafite ndetse no kwirinda ibibarangaza nk'ibiyobyabwenge, ubusinzi n'ibindi byangiza urubyiruko.

AFEM ishishikariza urubyiruko gukoresha igihe cyabo neza kugira ngo babashe kubaka igihugu, kwiteza imbere bo ubwabo n'imiryango yabo bijyanye n'ibyo buri wese akunda, ndetse n'inzozi ze n'ibyo buri wese yumva arota kuzakora.

"AFEM irahari kugira ngo ifashe abatishoboye cyane cyane bari mu mpande zitandukanye z'igihugu kugira ngo urubyiruko rudahunga icyaro rujya mu mujyi gushaka ubuzima ahubwo aho ruri rubashe kubaka ubuzima, kuhateza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe aherereye mu bice baherereyemo" Ubuyobozi bwa Africa for Excellence Mission

Ni muri urwo rwego ayo mahugurwa yateguwe kugira ngo abashe gufasha urubyiruko kwiyubakira ejo hazaza, yaba abifuza kwihangira imirimo cyangwa se gukora mu bigo by'abandi ariko babikoramo barite icyerekezo kizima gisobanutse.

Africa for Excellence Mission yashinze Hotel Talents Pool nk'umusanzu wayo mu iterambere ry'abaturage, mu gufasha buri wese kwiteza imbere binyuze mu mahitamo ye bwite cyane cyane hakoreshejwe ubufasha butandukanye buturuka mu mpande zitandukanye.

AFEM ku bufatanye na Hotel Talents Pool kuva muri 2023, habayeho guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubahugura mu bijyanye na Hospitality, kubashakira amahirwe y'akazi, amahirwe yo kwimenyereza akazi {Stage} cyangwa se kwikorera. Muri ubu bufatanye, hashinzwe Bakery i Nyamasheke na Resitora i Tyazo mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere no kwihangira imirimo.

Mu bufatanye na Sangira - Friends of Rwanda, Africa for Excellence Mission yahuguye urubyiruko 1500 mu gihugu kuva muri 2023. Bamwe bahawe amahugurwa muri Bakery, abandi muri Barista, Culinary arts, House keeping, Mechanic n'ibindi.

Ni muri ubwo buryo batekereje ku rubyiruko rutifuza kujya muri Hospitality ariko rugambiriye kwiteza imbere, hategurwa amahugurwa yo gufasha kwiyubakira icyerekezo n'inzozi z'ibyo bifuza kuzageraho bitanyuze mu byo babonye ibyo ari byo byose, ahubwo mu byo bahisemo kwiga.

Mbere y'uko ashinga Africa for Excellence Mission, mu mwaka wa 2008 Pastor Christian Gisanura yafashije abana bo muri Nyacyonga kuva mu muhanda binyuze muri “Catch-up school” — abana 300 bakaba barigishijwe, benshi ubu barangije kaminuza. Mu 2010, yahuguye abantu bakoraga umwuga w'uburaya, ibaha ubumenyi mu bijyanye no guteka "Culinary arts" i Kimicanga.

Mu bindi bikorwa yakoze harimo guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhinzi aho hashinzwe amarerero 5 y’imyuga y’ubukerarugendo mu gihugu hose ku bufatanye na Hotel Talents Pool. Imyuga inyuranye batanzemo amahugurwa harimo Kudoda, gutunganya imisatsi, no gukanika imodoka ku bufatanye na Ahava Temple Kanzenze.

Abarangije muri Hotel Talents Pool bakora mu mahoteli akomeye mu gihugu, abandi batangije imishinga yabo. Mu bindi bakoze harimo amahugurwa yihariye ku bantu bafite ubumuga, abafasha kwita ku bana n’abakuze, no kwiga gutunganya imisatsi.

Benshi mu barangije aya mahugurwa batangaza ko babonye akazi kandi ubu bafite icyizere cyo kuzamura imibereho yabo n’imiryango yabo. Urugero ni nka Danny Michelle Ikuzwe, Ajabu Kubwayo, Mignone Musaniwabo, Uwase Mariam, n'abandi bigishijwe ubuhanga bwo kwakira abashyitsi no gutanga serivisi zinoze mu mahoteli atandukanye mu Rwanda.

Career Building Consultants Ltd yahuje imbaraga na Africa for Excellence Mission mu gutegura aya mahugurwa y'ubuntu ku rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye, ni kompanyi ikorana bya hafi na Africa for Excellence Mission mu guhugura urubyiruko ku byerekeye kwakira neza abantu, Marketing and Sales, kwihangira umurimo n’ibindi.

Ni mu gihe Hotel Talents Pool yo ari Ishuri ry’imyuga y’Ubukerarugendo rikorera muri Kigali mu Karere ka Bugesera [Nyamata na Kabeza], Huye, Nyamasheke, Rubavu, n’ahandi. Yigisha ibijyanye na Barista (gukora kawa), Culinary Arts, Bakery & Pastry (guteka no gutunganya ibiribwa by’umwihariko), Serivisi zo mu mahoteli na Room Division (Front Office na Housekeeping). Iri shuri rifasha urubyiruko kugera ku rwego mpuzamahanga mu bumenyi, umwuga no guhanga udushya.

Abafite ubumuga bwo kutavuga bahuguwe mu gukora imigati, cake, piza n’ibindi

Urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye rwashyiriweho gahunda yo gufashwa gutegura ejo hazaza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...