Bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Khalid Kabasha, ushinzwe ubutwererane na porotokole, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, abasobanurira amavu n’amavuko, urugendo yagize mu kubaka ubushobozi, imikorere n’imikoranire n’izindi nzego n’abaturage mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Polisi ishingwa yagiye izamuka ari nako yubaka ubushobozi butandukanye no mu byiciro bitandukanye. Yari ifite intego n’inshingano zitagarukira mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo gusa kuko yasanze umutekano w’umuntu nyawo nibura ari ukuba afite iby’ibanze mu buzima, ari nayo mpamvu yafashe iyambere mu gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere bigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”
ACP Kabasha yakomeje agira ati: “Nk’uko icyerekezo cyacu ari ukurinda umutekano w’abaturage kandi nabo bawugizemo uruhare, twasanze gukorana nabo mu bikorwa bitandukanye bitanga icyizere n’umubano mwiza hagati yacu bikanoroshya imikoranire myiza bituma tumenya amakuru y’ahakorerwa ibyaha bitandukanye kuko baduhera amakuru ku gihe.
Si ibyo gusa kandi mu rwego rwo kubaka umutekano uhamye Polisi yacu ifite imikoranire na Polisi zitandukanye hirya no hino ku isi binyuze mu masezerano twagiye dushyiraho umukono hagati y’inzego zombi.”
ACP Kabasha yabasobanuriye kandi ko Polisi ikataje mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa n’amashami atandukanye kandi agenda arushaho kwiyubaka arushaho gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo guha serivisi abaturage byihuse no kwirinda ruswa n’akandi karengane ako ariko kose.
Bizimana Kennedy, umwe muri urwo rubyiruko, yashimiye uburyo bakiriwe ndetse n’uko Polisi y’u Rwanda yagiye yiyubaka no kubaka igihugu irushaho gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Yashimiye intwari zitanze zikabohora igihugu kikaba kigeze mu iterambere rishimishije mu byiciro bitandukanye ariko byose bishingiye ku mutekano uhamye, avuga ko nabo bifuza kugera ikirenge mu cy’izo ntwari bagira uruhare mu kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Abanyarwanda baba hanze basuye Polisi y’u Rwanda