Ni igikorwa bakoze ku
gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, aho urubyiruko rusengera
muri CityLight Foursquare church rwasuye
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa amateka
arambuye y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko
yahagaritswe.
Bakoze iki gikorwa muri
iki gihe cy’iminsi 100, aho u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside
yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Uru rwibutso ruri mu za
mbere zashyizwe ku murage w’isi na UNESCO, rushyinguyemo imibiri irenga 250,000
yavanywe hirya no hino mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, rugatanga
ishusho y’ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Bigirinka Alain uyobora
urubyiruko rwa CityLight Foursquare Church Kimironko, yabwiye InyaRwanda ko
batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iyi
minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ni muri urwo
rwego rero natwe nyuma yo gusenga, no gusengera imitima y’Abanyarwanda, no
gusenga muri ibi bihe twari turimo, twasanze ari ngombwa ko natwe twaza kuri uru
Rwibutso rwa Kigali, kugira ngo dusure amateka, twige ibyabaye muri iki gihugu.
Benshi muri aba ngaba ni urubyiruko baracyari bato, bamwe bavutse nyuma ya
Jenoside abandi bavutse muri biriya bihe, ntabwo babibonye. Ariko ni ngombwa ko
babyiga bakamenya amateka yaranze igihugu.”
Bigirinka yakomeje avuga
ako abenshi muri uru rubyiruko ari bwo bari bageze kuri uru Rwibutso, aho
babashije gusobanukirwa byinshi birenze ku byo bari basanzwe bazi ku mateka
yaranze u Rwanda.
Akomoza ku mukoro
bahakuye, yagize ati: “Urubyiruko buriya bavuga ko ari imbaraga z’igihugu,
imbaraga z’itorero, imbaraga z’aho bari. Izo mbaraga rero, iyo zikoreshejwe
nabi zirasenya, ariko iyo zikoreshejwe neza, zirubaka.”
“Twebwe rero nk’urubyiruko,
amasomo dukura mu bihe nk’ibi ngibi no mu mateka, ni uko twebwe nk’Abakristo tugomba
gukoresha imbaraga zacu twubaka igihugu, mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yavuze ko nubwo ibi ari
inshingano z’Abanyarwanda bose, ariko by’umwihariko nk’Abakristo ijambo ry’Imana
ribabwira kugira urukundo, bakagira ubumwe, ntibagire ivangura iryo ari ryo
ryose. Ati: “Ibyo rero twe turabirenga tukaba intangarugero mu bandi, n’abatari
Abakristo tukabereka urugero rwiza.”
Yakomeje agira ati: “Iyo Abakristo baza kuba bari bahagaze neza mu byo bizera, ntekereza ko ubukana Jenoside yagize itari kuba yarabugize. Ariko kubera ko hari Abakristo batahagaze neza mu byo bizera, byatumye bijandika muri biriya.”
Nyuma yo kubona ko hari
Abakristo biciwe mu nsengero no muri Kiliziya, urubyiruko rwa Foursquare
rwiyemeje kurushaho kunga ubumwe buri wese atabara mugenzi we umuhungiyeho,
bagatanga urugero runyuranye n’iby’Isi ndetse n’amateka mabi u Rwanda
rwanyuzemo.
Bahamya ko bize amasomo
akomeye abasaba kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ijambo ry’Imana mu
buzima bwabo bwa buri munsi, bigisha abantu kuba umwe, guhuza imbaraga no
kutareba ku bibatandukanya ahubwo bakareba ku bibahuza.
Banaboneyeho kandi
kugenera ubutumwa urubyiruko bagenzi babo bari hirya no hino mu matorero yo mu
Rwanda, bugira buti: “Rimwe na rimwe dutinda cyane mu nsengero ntitwite cyane
mu kumenya ibiri hanze y’insengero n’amateka yandi yo hanze, ugasanga umwanya
munini tuwushyira mu kuririmba, kumva ijambo ry’Imana, mu gusenga,… Ni byiza
cyane ariko n’ibi ni ingenzi. Urubyiruko rw’Abakristo na bo bahaguruke twige
amateka kuko twasanze natwe ntidufite ubudahangarwa turangaye twamera nk’abandi
bose.
Niyo mpamvu tugomba
gushyira imbaraga nyuma yo gusenga cyane, kuvuga ijambo ry’Imana no kuririmba
cyane, tukajya tuza tukifatanya n’urundi rubyiruko mu gihugu tukiga amateka,
tukaza kwibuka. Turabakangurira kuza gusura Urwibutso bakamenya amateka yaranze
igihugu cyacu, kugira ngo birinde ejo n’ejobundi batagwa mu mutego bagenzi bacu
b’urubyiruko baguyemo mu 1994.”
CityLight Fousquare Church benshi bazi nka Foursquare Gospel Church
Rwanda,
ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, icyicaro
gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Prof.
Masengo Fidele. Iri Torero rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.
Urubyiruko rwa CityLight Foursquare Church rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Ubwo bageraga ku Rwibutso
Basobanuriwe amateka y'u Rwanda
Bashishikarije bagenzi babo (urubyiruko rwo mu nsengero) gukangukira kwiga amateka, basura inzibutso
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi