Urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rugiye gushorwamo Miliyari 60 Frw

Ubukungu - 22/05/2025 12:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rugiye gushorwamo Miliyari 60 Frw

Bamwe mu rubyiruko rwashoye imari, ibitekerezo n’imbaraga mu buhinzi bagaragaza ko buramutse bwitaweho ndetse na Leta ikabigiramo uruhare, kwihaza mu biribwa no guhanga imirimo ishingiye ku buhinzi, byashoboka mu Rwanda.

Babigaragaje mu gihe i Kigali hateraniye Inama y’Ihuriro Nyafurika Riharanira Impinduka mu Buhinzi (AGRA), yahurije hamwe urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu rukora ubuhinzi n'ubworozi.

Ni inama igamije gusangira ibitekerezo bigamije kugaragaza icyakorwa kugira ngo urubyiruko rwibone mu buhinzi ari rwinshi, aho gukomeza buharirwa abakuze.

Binyuze mu bufatanye bwa AGRA na Mastercard Foundation, hari umushinga ugamije gutera inkunga urubyiruko rukora ubuhinzi kugira ngo habeho ibiribwa bihagije.

Muri uyu mushinga hazashorwa agera kuri miliyari 60 Frw, bikaba byitezwe ko uzatanga akazi ku rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga barenga miliyoni mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu Rwanda habarurwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rukoramo imishinga irenga 1,300. Ni mu gihe imibare ya gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Igaragaza kandi ko butanga hafi kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi butanga akazi ku bantu bajya kungana na bibiri bya gatatu by’abaturage bose bageze igihe cyo gukora.

Hari gutegurwa umushinga ugamije gutera inkunga urubyiruko rukora ubuhinzi uzashorwamo agera kuri miliyari 60 Frw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...