Babigaragaje mu gihe i
Kigali hateraniye Inama y’Ihuriro Nyafurika Riharanira Impinduka mu Buhinzi
(AGRA), yahurije hamwe urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu
rukora ubuhinzi n'ubworozi.
Ni inama igamije
gusangira ibitekerezo bigamije kugaragaza icyakorwa kugira ngo urubyiruko
rwibone mu buhinzi ari rwinshi, aho gukomeza buharirwa abakuze.
Binyuze mu bufatanye bwa
AGRA na Mastercard Foundation, hari umushinga ugamije gutera inkunga urubyiruko
rukora ubuhinzi kugira ngo habeho ibiribwa bihagije.
Muri uyu mushinga
hazashorwa agera kuri miliyari 60 Frw, bikaba byitezwe ko uzatanga akazi ku
rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga barenga miliyoni mu gihe cy’imyaka
itanu.
Mu Rwanda
habarurwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi
rukoramo imishinga irenga 1,300. Ni mu gihe imibare ya gahunda y’igihugu ya
kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe
cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda.
Igaragaza kandi ko
butanga hafi kimwe cya kabiri cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi
butanga akazi ku bantu bajya kungana na bibiri bya gatatu by’abaturage bose
bageze igihe cyo gukora.
Hari gutegurwa umushinga ugamije gutera inkunga urubyiruko rukora ubuhinzi uzashorwamo agera kuri miliyari 60 Frw