Sheikh Bahame Hassan yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa
Nyamata yunganirwa mu mategeko na Me Nyembo Emelyne wanasabye bwa mbere ko uru
rubanza rwabera mu muhezo kubera ibishobora kuruvugirwamo.
Mu kubaza ubushinjacyaha, nabwo bwavuze ko byaba byiza uru
rubanza rubereye mu muhezo hanyuma urukiko rwemeza ko uru rubanza rugomba
kubera mu muhezo.
Ni urubanza rwagakwiye kuba rwarabaye ku wa 06 Muatarama 2026
ariko ruza kwimurirwa uyu munsi n’ubundi ku rukiko rw’ibanze rwa
Nyamata. Impamvu yo kurusubika ni uko abashinjacyaha bari bagiye mu mahugurwa.
Sheikh Bahame Hassan yari umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco
cya Gitagata, akaba akekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri
bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.
Sheik Bahame Hassan yabaye umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere
ry’Umuryango n’Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
(MINALOC).
Yamenyekaniye cyane mu Karere ka Rubavu kuko ari na we
wakayoboye igihe kinini, akava kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2015 afunzwe na none
kubera ibibazo by’amasoko, aho yakekwagaho kwaka ruswa ya Miliyoni 4 Frw hamwe n’abo bakoranaga.
Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari
rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata
b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye
ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku
gitsina.
