Bwana Ntazinda Erasme yagejejwe ku rukiko saa 13:55 mu gihe umwunganizi we yahageze saa 14:37, naho urubanza rutangira saa 14:55. Nyuma yo gusoma imyirondoro ya Ntazinda Erasme, umwunganizi we mu mategeko yahise asaba ijambo avuga ko hari imbogamizi zatuma uru rubanza rudakomeza.
Umucamanza yabajije umushinjacyaha icyo abivugaho avuga ko itegeko ry'u Rwanda ryumvikana kandi ritabogama bityo urukiko rwasuzuma izo nzitizi.
Izo nzitizi ziri mu itegeko.
Ingingo ya 140 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe n’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, ivuga ku gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.
Iyi ngingo igira riti "ukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Ukureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no ku wakoranye icyaha n’uregwa.”
Umwanzuro w'urukiko uzasomwa ku wa 09 Gicurasi 2025 saa munani