Combs amaze amezi umunani
afunzwe, akaba acumbitse muri gereza ya Metropolitan Detention Center iri i
Brooklyn, aho aba mu cyumba rusange cyo ku igorofa ya kane afatanyije n’abandi
bagabo bagera kuri 20. Uyu wahoze ari icyamamare mu myidagaduro aburana ari
mfungwa ifite nimero 37452-054.
Mu rubanza rwe, Combs
ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku
gahato, ibikorwa by’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, gutwara
abantu agamije kubashyira mu busambanyi, n’ibindi byaha bikomeye. Ibyaha byose
arabihakana, avuga ko ari umuntu “utuzuye neza nk’abandi, ariko atari umunyabyaha.”
Ubushinjacyaha buvuga ko
Combs ayoboye ihuriro ry’ubugizi bwa nabi rishingiye ku bikorwa by’ubusambanyi,
ibiyobyabwenge, gushimuta no gukoresha igitugu ku bagore. Ngo yakundaga
gukoresha uburyo bwo kwiyegereza abagore ababeshya urukundo, hanyuma akabahatira
gukora imibonano mpuzabitsina mu birori bizwi nka “freak off”.
Uwari umukunzi wa Combs,
Cassie Ventura w’imyaka 38, azaba umwe mu batangabuhamya bazavuga amazina yabo
mu rukiko. Uyu mugore yavuze ko yakorewe ihohotera hagati ya 2007 na 2018. Mu Ugushyingo
2023, yari yamureze ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko urubanza rwarangijwe
n’ubwumvikane ku munsi umwe gusa, nubwo rwabaye imbarutso y’ibirego byinshi
bimushinja.
Mu Gicurasi 2024, CNN
yashyize ahagaragara amashusho yafashwe na camera z’umutekano yerekana Combs
akubita Ventura mu cyumba cya hoteli i Los Angeles. Uwo mugabo yagaragaye
yambaye isume n’amasogisi, akubita uwo mugore, akamuzamura hejuru, agasubira
kumukubita, akanamwambura igikapu n’isakoshi ye.
Nyuma yo kubona ko ayo
mashusho yamaganiwe kure ku mbuga nkoranyambaga, Combs yasohoye amashusho amugaragaza asaba imbabazi, avuga ati: “Icyo gihe byarandenze, n’ubu birancanze. Nta mpamvu
mbifitiye. Imyitwarire yanjye muri ayo mashusho nta buryo yababarirwa.” Yabivuze
mu mashusho yasohoye ku wa 19 Gicurasi 2024 kuri Instagram.
Nubwo abamwunganira mu
mategeko bagerageje gusaba ko ayo mashusho akurwa mu bimenyetso by’urubanza
bavuga ko yatunganyijwe cyane, urukiko n’igitangazamakuru CNN babihakanye.
Ubushinjacyaha buvuga ko
hari abandi babiri bazatanga ubuhamya bakoresheje amazina y’ibanga, nabo
bashinja Combs kubahohotera no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Umwunganizi wa Combs
yavuze ko bishoboka ko umukiliya we azivugira mu rukiko, ati: “Ntabwo nzi niba
nabasha kumubuza gufata ijambo, ashishikajwe cyane no gusobanura ukuri kwe.”
Ariko abasesenguzi
b’amategeko nk’uwitwa Neama Rahmani bavuga ko byamushyira mu kaga, kuko yaba
yemerewe kubazwa ibibazo bikomeye bishobora kumugusha mu mutego, ndetse ibyo
avuga bigakoreshwa mu manza zirenga 60 zindi za gisivili
zamushyiriweho.
Rahmani yagize ati: “Iyo
abantu benshi batanga ubuhamya ko bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina
n’umuntu umwe, biragorana cyane ko urukiko rwemera ko byose byari ku bushake.”
Yongeraho ko nubwo abantu bakuru bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe babyumvikanye, hari igihe biba bidashoboka bitewe n’igitutu cyangwa
ibiyobyabwenge byaba biri mu mubiri.
Rahmani asoza avuga ko
amahirwe ya Combs yo gutsinda urubanza ari macye cyane, ati: “Ntegereje ko
azahamwa n’ibi byaha, kandi agafungwa imyaka myinshi cyangwa agasazira muri
gereza.”
Cassie Ventura wari umukunzi wa Combs ari mu batangabuhamya bavuga ko bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n'uyu mugabo