Mu
butumwa bwakoze ku mitima ya benshi, Messi yavuze amagambo yuje ikinyabupfura
n’urukundo, agira ati: “Urakoze kudusigira isi nziza”, ashimira Papa Francis ku
ruhare yagize mu kwimakaza amahoro, urukundo n’impinduka nziza ku isi.
Ubu
butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Messi na Papa Francis bafitanye urugwiro
mu mwaka wa 2013, ubwo bahuriraga i Roma mbere y’umukino wa gicuti wahuje Argentine
n’u Butaliyani. Muri uru ruzinduko, Messi yahaye Papa igiti cy’umwembe (olive
tree) nk’ikimenyetso cy’amahoro n'ubusabane.
Bombi
bakomoka muri Argentine. Papa Francis yavukiye i Buenos Aires mu 1936 ku babyeyi
b’abimukira b’Abataliyani, naho Messi akomoka mu mujyi wa Rosario, akaba ari na
ho yatangiriye urugendo rw’ubutwari rwatumye afasha igihugu cye kwegukana Igikombe
cy’Isi cya 2022.
Papa
Francis, witwaga Jorge Mario Bergoglio mbere yo gutorwa, ni we wabaye Papa wa
mbere ukomoka muri Amerika, akanaba uwa mbere utari uwo ku mugabane w’i Burayi
mu gihe cy’imyaka isaga igihumbi.