Uyu mukinnyi yayireze ayishinja kwanga kumuha impapuro zimurekura kugira ngo ashake indi kipe.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports,Twagirayezu Thadee mu munsi yashize yatangaje ko bazatandukana na Omar Gning bitewe n’uko atabafasha mu buryo bw’imikinire ndetse akaba anahembwa amafaranga menshi.
Iyi kipe yari yumvikanye na Omar Gning ko igomba kumuha arenga Miliyoni 10 z’Amanyarwanda arimo umushara w’amaezi abiri ndetse n’amafaranga yari yasagiwemo ubwo yagurwaga.
Kugeza ubu ntabwo Rayon Sports irabona aya mafaranga kugira ngo iyamuhe ndetse inamuhe impapuro z’imusohora none we yahisemo kuyirega muri FERWAFA. Uyu myugariro wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe avuga ko akeneye izo mpapuro kugira ngo yishakire indi kipe.
Omar Gning abaye umukinnyi wa kabiri ureze Rayon Sports muri FERWAFA muri iyi minsi . Ni nyuma y’uko Muhire Kevin nawe yamaze kuyirega kubera kutamwishyura umwenda w’amezi abiri imubereyemo n’amafaranga yasigaye mu igurwa rye.
Omar Gning yareze Rayon Sports