Uncle Vutu yakoze mu nganzo asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka – VIDEO

Imyidagaduro - 28/05/2025 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Uncle Vutu yakoze mu nganzo asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka  – VIDEO

Clement Ndayi, umuhanzi w'Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye mu muziki ku izina rya Uncle Vutu, yashyize hanze indirimbo nshya ikanguririra urubyiruko guhaguruka bagakora, yongera gushimangira ko urugendo rwe mu muziki rwatangijwe n’inkunga yahawe na nyakwigendera Jay Polly, wamubereye inshuti, umujyanama n’umufasha wa mbere mu kumenyekana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Uncle Vutu yavuze ko yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2019, ubwo yari yaje gusura u Rwanda. Ni bwo bwa mbere yahuye na Jay Polly, bahita bumvikana, maze bakorana indirimbo bise 'Uncle Vutu,' ari nayo yamuhaye izina akoresha mu muziki.

Yagize ati: "Ubwo nari naje gusura u Rwanda, nahuye bwa mbere na Jay Polly, duhuza vuba duhita tuba inshuti. Ni we wanteye imbaraga zo kujya muri studio. Ngarutse muri Arizona ni bwo twakoze indirimbo ya mbere yitwa 'Uncle Vutu'. Twari turi batatu: Jay Polly, DJ Manzi nange. Icyo gihe sinagiraga izina rya muzika, bahita banyita Uncle Vutu gutyo rirafatisha ahantu hose."

Nyuma y’iyo ndirimbo, bongeye guhurira mu yindi bise 'Iminsi Myinshi,' bateganya no kuyikorera amashusho mu Rwanda. Ariko ubwo Uncle Vutu yageraga i Kigali muri 2021, Jay Polly yari amaze gufungwa. Icyo gihe hari mu bihe bya COVID-19, ntibyashobotse ko anamusura muri gereza.

Yagize ati: "Nyuma yo gukora Iminsi Myinshi, napanze kumanuka i Kigali dukore video. Ariko Jay Polly yari amaze gufungwa. Twavuganye kuri telefone ambwira ko azasohoka mu cyumweru gikurikira, ariko byarangiye yitabye Imana tutabonanye."

Nubwo urwo rupfu rwamukomerekeje, Uncle Vutu yakomeje umuziki we. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Don’t Trust Nobody,' 'Hustle,' na Child of God (gospel). Yaje no gukorana na Ice Nova indirimbo bise 'Money,' zose ziboneka kuri YouTube no ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Kuri ubu, Uncle Vutu afite indirimbo nshya yise 'My Father,' yasohokanye n’amashusho ameze neza. Ni indirimbo ifite ubutumwa bukangurira urubyiruko gukora cyane no guha agaciro abantu bakiriho.

Yagize ati: "Ubutumwa bw’iyo ndirimbo ni ugushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko gukora cyane, kuko umusore wakennye nta wundi umukunda usibye mama we. Ikindi, abantu bagomba kubwira abo bakunda ko babakunda bakiriho, kuko ibyo dukora uyu munsi ni byo bizatugaruka mu gihe kizaza."

Uncle Vutu wishimira ko Jay Polly ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko akataje mu kugeza ku bakunzi b'umuziki we indirimbo nziza kandi zikubiyemo ubutumwa bwubaka sosiyete.

Umuhanzi Uncle Vutu ukorera umuziki muri Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya ikangurira urubyiruko gukunda umurimo 

Afite ishimwe rihambaye kuri Jay Polly wamwinjije mu muziki ariko akaza kwitaba Imana muri Nzeri 2021 

Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Uncle Vutu yise 'My Father'

Reba hano indirimbo Uncle Vutu yakoranye na Jay Polly & Dj Manzi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...