Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Uncle Vutu yavuze ko
yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2019, ubwo yari yaje gusura u Rwanda. Ni bwo
bwa mbere yahuye na Jay Polly, bahita bumvikana, maze bakorana indirimbo bise 'Uncle Vutu,' ari nayo yamuhaye
izina akoresha mu muziki.
Yagize ati: "Ubwo nari naje gusura u Rwanda, nahuye
bwa mbere na Jay Polly, duhuza vuba duhita tuba inshuti. Ni we wanteye imbaraga
zo kujya muri studio. Ngarutse muri Arizona ni bwo twakoze indirimbo ya mbere
yitwa 'Uncle Vutu'. Twari turi batatu: Jay Polly, DJ Manzi nange. Icyo gihe
sinagiraga izina rya muzika, bahita banyita Uncle Vutu gutyo rirafatisha ahantu hose."
Nyuma y’iyo ndirimbo,
bongeye guhurira mu yindi bise 'Iminsi
Myinshi,' bateganya no kuyikorera amashusho mu Rwanda. Ariko ubwo Uncle
Vutu yageraga i Kigali muri 2021, Jay Polly yari amaze gufungwa. Icyo gihe hari
mu bihe bya COVID-19, ntibyashobotse ko anamusura muri gereza.
Yagize ati: "Nyuma yo gukora Iminsi Myinshi,
napanze kumanuka i Kigali dukore video. Ariko Jay Polly yari amaze gufungwa.
Twavuganye kuri telefone ambwira ko azasohoka mu cyumweru gikurikira, ariko
byarangiye yitabye Imana tutabonanye."
Nubwo urwo rupfu
rwamukomerekeje, Uncle Vutu yakomeje umuziki we. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Don’t Trust Nobody,' 'Hustle,' na Child of God (gospel). Yaje no
gukorana na Ice Nova indirimbo bise 'Money,' zose ziboneka kuri YouTube no ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.
Kuri ubu, Uncle Vutu
afite indirimbo nshya yise 'My Father,' yasohokanye n’amashusho ameze neza. Ni indirimbo ifite ubutumwa
bukangurira urubyiruko gukora cyane no guha agaciro abantu bakiriho.
Yagize ati:
"Ubutumwa bw’iyo ndirimbo ni
ugushishikariza abantu cyane cyane urubyiruko gukora cyane, kuko umusore wakennye nta wundi
umukunda usibye mama we. Ikindi, abantu bagomba kubwira abo bakunda ko
babakunda bakiriho, kuko ibyo dukora uyu munsi ni byo bizatugaruka mu gihe
kizaza."
Uncle Vutu wishimira ko Jay Polly ari umwe mu bantu bagize uruhare
rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko akataje mu kugeza ku bakunzi b'umuziki we indirimbo nziza kandi zikubiyemo ubutumwa bwubaka sosiyete.
Afite ishimwe rihambaye kuri Jay Polly wamwinjije mu muziki ariko akaza kwitaba Imana muri Nzeri 2021
Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Uncle Vutu yise 'My Father'
Reba hano indirimbo Uncle Vutu yakoranye na Jay Polly & Dj Manzi