Ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, FERWACY yatangaje ku mugaragaro inzira zizakoreshwa, amakipe azitabira, abaterankunga n’aho imyiteguro igeze. Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ryaba mpuzamahanga, ndetse ku nshuro ya munani riri ku rwego rwa UCI 2.1.
Mu makipe yatangajwe harimo 16, mu gihe andi abiri azamenyekana mu minsi iri imbere. Atandatu ni amakipe yabigize umwuga (World Tour Devo Teams) arimo UAE Team Emirates, Movistar, NSN, Soudal Quick Step, Picnic PostNL na Lotto Intermarche. Hari kandi amakipe yo ku migabane arimo Team Amani, Benediction, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza Meoo/Swift Pro Cycling.
Ibihugu bine nabyo bizahagararirwa: Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia. Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani, ikinwe ku bilometero 993. Agace karekare ni aka mbere kazahuza Rukomo na Rwamagana ku bilometero 174, karimo n’akazamuko ka metero 2.128.
Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026 ni uko izaba ari iya kabiri mu burebure bw'ibirometero 993 nyuma ya Tour du Rwanda ya 2023 yari ifite ibirometero 1129.
Iri siganwa rizatangira ku wa 22 Gashyantare rikazasozwa ku wa 1 Werurwe 2026, rikanyura mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze ndetse n’Umujyi wa Kigali.

FERWACY yagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru kigaruka kuri Tour Du Rwanda 2026
