Umwe mu ba Karidinali yasabye ko uzaba Papa mushya agomba guhagurukira kwamagana abaryamana bahuje ibitsina

Iyobokamana - 30/04/2025 7:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwe mu ba Karidinali yasabye ko uzaba Papa mushya agomba guhagurukira kwamagana abaryamana bahuje ibitsina

Umukaridinari wo mu Budage yatanze umuburo wo kwirinda 'lobbies ideologie', harimo n’abitwa 'gay lobby', mbere y’amatora yo guhitamo Papa mushya. ‘lobbies ideologi’ ijyanye no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina ndetse no gusezeranya abahuje ibitsina bakabana nk’umugore n’umugabo. Uyu mu Karidinari akaba yasabye ko uzaba Papa mushya agomba kwirinda kugendera muri iyi nzira ahubwo agakurikiza icyo Bibiliya ibivugaho.

Karidinali wo mu Budage Gerhard Ludwig Müller, utaravugaga rumwe na nyakwigendera Papa Fransisiko ku bijyanye no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, yasabye Itorero gusubira mu mizi gakondo kandi asaba papa uzatorwa ‘gukurikiza no gukomera ku nyigisho' kandi ko agomba kuba yiteguye kurwanya igitutu cy’abavuga ko baharanira ubwisanzure.

Aganira n’ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani, Cardinal Müller yashimangiye ko Papa mushya agomba kuba afite 'ishingiro rya tewolojiya n’inyigisho' kandi agahagarara ashikamye anarwanya ibyo uyu mu Karidinari yise ‘iterabwoba rikabije ry 'ubuyobe n’ ingengabitekerezo y’uburinganire.’

Yatangaje ati: “Inyigisho ntabwo ari umutungo wa Papa, abasenyeri, cyangwa abiayimana. Igomba guhuza n'ijambo rya Yezu. Ntawe ushobora kubihindura. Niba Yezu avuga ko gushyingirwa biri hagati y'umugabo n'umugore, nta muntu ushobora guhindura iyo nyigisho.”

Karidinali yeruye yamagana abavuga ko gushyingirwa hagati y’abahuje ibitsina ari umuhamagaro, avuga ko 'bivuguruza rwose inyigisho za Bibiliya'.

Umuburo we waje mu gihe abakaridinari baturutse hirya no hino ku isi bateraniye i Roma mu cyuma gifunze, mu nama y’ibanga kugira ngo bashyireho itariki ya konlave (gutora papa mushya), izatangira ku ya 7 Gicurasi 2025.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...