Umwarimukazi akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri utarageza imyaka y’ubukure

Inkuru zishyushye - 02/06/2025 11:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Umwarimukazi akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri utarageza imyaka y’ubukure

Polisi ya Hillsborough County muri Leta ya Florida yataye muri yombi Brooke Anderson, umwarimukazi w’imyaka 27 wigishaga ku ishuri rya Riverview High School, akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri utarageza imyaka y’ubukure, ibi bikaba byaratangiye muri Nzeri 2024 binyuze mu butumwa bwanditse burimo amagambo y’urukozasoni.

Nk’uko byemejwe n’umwe mu bashinzwe iperereza, uyu mwarimukazi yakomeje guhura n’uyu mwana mu buryo butemewe, kugeza ubwo ku wa 16 Gicurasi 2025 bakoranye imibonano mpuzabitsina mu ishuri mbere y’uko amasomo atangira. Polisi yahise itangira iperereza nyuma y’amakuru yatanzwe ku mubano utemewe hagati y’aba bombi.

Anderson yashyikirijwe ubutabera aho yarezwe ibyaha bitatu byo gusambana n’umwana, agirwa umwere w’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya $45,000. Nyuma y’ifatwa rye, izina rye ryakuwe ku rutonde rw’abarimu bo muri aka karere.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko Anderson yari yaranyuze mu isuzuma risanzwe rikorwa ku barimu bose, ariko yahise ahagarikwa by’agateganyo mu gihe hategerejwe imyanzuro yanyuma ku kazi ke.

Umuyobozi wa Polisi, Chad Chronister, yavuze ko ibyakozwe na Anderson ari ubugambanyi ku banyeshuri, ishuri n’ababyeyi, anashimangira ko ibyo yakoze biteye inkeke kuko byahungabanyije umutekano w’umwana yigishaga.

Ibi byaha bikomeje kwiyongera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho raporo zigaragaza ko abarimu barenga 500 bakoze ibikorwa nk’ibi hagati ya 2014 na 2019, bikaba byaragize ingaruka ku banyeshuri benshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...