Mu gihe amakipe atandukanye yitegura isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi ryo muri Mutarama, ikipe ya Rayon sports yakiriye abakinnyi babiri barimo n'umwarabu baje gukora igeragezwa muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025 ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove, habereye imyitozo yitegura umukino Gikundiro izakirwamo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu.
Muri iyo myitozo hagaragaye rutahizamu w'Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed EL Sayed Moussa w'imyaka 26 waje gukora igeragezwa ndetse n'Umunya-Uganda Muhammad Ssenoga Kagawa waje kurangizanya na Rayon Sports ariko agasabwa kubanza gukora imyitozo ngo barebe neza urwego rwe rw'imikinire.
Nyuma y'imyitozo, umutoza Lomami aganira na InyaRwanda Sports TV, yatangaje ko imyitozo ya Ali Ismael iri hasi ndetse n'imwe mu myitozo yakoreshejwe yagaragaje umunaniro. Yagize ati: "Uriya munya-Misiri yaje adafite imyitozo, nta bintu byinshi namuvugaho. Hari imyitozo nashyize hariya asa nk'aho ananiwemo, ejo tuzongera tumurebe kuko imyitozo ye iracyari hasi."

Rutahizamu w'Umunya-Misiri Ali Ismael Ahmed EL Sayed Moussa yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Umutoza Lomami yagarutse kandi kuri rutahizamu Muhammad w'imyaka 24 usanzwe ukinira Express FC, avuga ko ari umukinnyi mwiza ndetse akina umupira ujya imbere bigaragaza ko ari rutahizamu mwiza.
Ati: "Ni umukinnyi mwiza, nabonye akina ibintu bifite kandi bijya imbere, ibikorwa bye bigaragara ko ari mwiza ndetse ubona ko aho yari yakinaga. Mu itsinda ry'abakinnyi nari mfite mu myitozo, Kagawa yagaragaje ko hari ikintu azafasha."
Ali Ismael na Muhammad Kagawa bazakomeza igeragezwa kuri uyu wa Gatatu mu myitozo izaba mu gitondo saa 10:00. Kagawa watsinze ibitego 6 mu mikino 10 amaze gukinira Express FC yo muri Uganda, mu gihe umunya-Misiri kumenya aho yari asanzwe akina biragoranye.

Muhammad Ssenoga Kagawa yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
REBA IMYITOZO YA ALI ISMAEL NA KAGAWA SSENOGA BAKOZE MURI RAYON SPORTS.
REBA IKIGANIRO UMUTOZA LOMAMI MARCEL YAGIRANYE NA INYARWANDA SPORTS AVUGA KU BAKINNYI BAJE GUKORA IGERAGEZWA
