Nevada yakinaga n’abana bamurusha imyaka igera kuri ibiri, ariko agaragaza ubuhanga mu gucenga abo bahanganye, gucunga umupira no gutsinda ibitego.
Umuryango we uvuga ko bamwe mu babyeyi b’abana bakinaga na we binubiye ko yamaraga igihe kinini yihariye umupira, bakavuga ko yashakaga kwigaragaza.
Se w’uyu mwana yumvikana mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Bahamagaje polisi ku mwana w’imyaka itatu kubera ko yafataga umupira igihe kinini.”
Nyina na we yumvikana avuga ko kubona abantu bakuru bateraniye kuvuga umuhungu we nabi, kandi icyo yakoraga ari ugukina umupira gusa byamubabaje.
Umuyobozi w’irushanwa yavuze ko ikibazo kitari ubuhanga bw’umwana gusa, ahubwo ko yari afite impungenge z’uko yasunikaga abandi bakinnyi. Nyina wa Nevada yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko umuhungu we yari akwiye guhabwa amahirwe yo gukina nk’abandi.
Ku wa 24 Ukwakira 2026, polisi yahamagajwe nyuma y’amakimbirane hagati y’umuyobozi w’irushanwa n’ababyeyi b’uyu mwana. Icyakora, polisi yasobanuye ko nta muntu yafashe cyangwa ngo imu hatire kuva mkibuga, ahubwo ko umuryango wemeye kuhava ku neza.
Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaza impungenge z’uko icyemezo cyafashwe gishobora kuba gifitanye isano n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu.
Icyakora, kugeza ubu nta bimenyetso by’iperereza byemeza ko ivangura ari ryo ryatumye umwana avanwa mu irushanwa. Ikigo cya i9 Sports cyatangaje ko kiri gusuzuma ibyabaye no kuganira n’impande zabigizemo uruhare.


