Irushanwa rya Rwanda Next Super Star 2026 rikomeje gufasha abanyempano bashya kugaragaza ubushobozi bwabo, aho abanyempano 16 bakomeje mu cyiciro gikurikiraho nyuma y’uko abandi batandatu basezerewe mu cyiciro cya Knockout Stages.
Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2026, abanyempano 22 ni bo bahatanye muri iki cyiciro, ariko 16 muri bo ni bo babashije gukomeza urugendo, mu gihe abandi batandatu bahagarikiye aha.
Abanyempano 16 bakomeje ni Korome, Gaby Buranga, Queen Ola, Chriss G, Adi Derick, Lion the King, King Burabyo, Cyilima Buhungiro, Joe Iliza, Davina Mazina, Axcel Trapper, Nzigiye Lambert, Dieu-Donné, Zawababa, Yves na Niyomfura Ashirafu uzwi nka Achley.
Iri rushanwa ryateguwe na Bahati Makaca binyuze muri Inside Rwanda Ltd, rigamije kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda no guha abahanzi bakizamuka urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo.
Abanyempano bakomeje bazakomeza guhatana mu byiciro bizakurikiraho kugeza hasigaye 10 bazabona amahirwe yo kujya mu mwiherero uzwi nka Bootcamp. Muri abo 10, hazatoranywamo abanyempano batatu ba mbere bazahabwa ibihembo.
Rwanda Next Super Star 2026 kandi yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Noopja na Muyoboke Alex, bazwiho kugira uruhare mu iterambere ry’abahanzi batandukanye mu Rwanda.
Uko irushanwa rikomeza, abanyempano baracyafite urugendo rwo kwerekana icyo bashoboye no guhatanira kugera ku ntsinzi.









Abanyempano 16 nibo bakomeje mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star 2026
