Ni ubwa mbere mu mateka ya BBC abayobozi bakuru
babiri beguye ku munsi umwe, ibintu byakuruye impaka n’impungenge ku bijyanye
n’imikorere y’iki kigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Bwongereza.
Ibyabaye byakomotse kuri ‘Panorama’
Ikiganiro kizwi nka Panorama cyari cyerekanye ibice
by’ijambo rya Trump, ariko kiza kugaragara ko byahujwe nabi bigatuma bisa n’aho
Perezida Trump yashishikarizaga abantu kugira uruhare mu myigaragambyo yo ku
Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Nyuma yo kugaragara kw’iri kosa, ibinyamakuru birimo
The Telegraph byasohoye inyandiko z’imbere muri BBC zigaragaza ko hari ikibazo
gikomeye cy’ubusumbane mu itangazamakuru by’umwihariko mu ishami rya BBC
Arabic.
Ibyo byatumye abantu benshi barimo n’abanyepolitiki
bo mu Bwongereza basaba ko haba impinduka mu buyobozi bwa BBC, ku buryo Davie
na Turness bahisemo kwegura.
Turness yari amaze imyaka itatu ayobora ishami
ry’amakuru rya BBC, naho Davie yari amaze imyaka itanu ayobora iki kigo kuva mu
2020, asimbuye Lord Hall.
Inama Nyobozi ya BBC yatangaje ko igiye gutangira
uburyo bwo gushaka abasimbura abo bayobozi bombi, kandi ko izakomeza gukora
isesengura rigamije gusubiza icyizere cy’abakurikiranira hafi iki kigo.
Abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko ibi
bigaragaza ko BBC iri mu bihe bikomeye, bityo hakenewe ubuyobozi bukomeye
bushobora gusubiza icyizere cy’abayikurikira.
Tim Davie yari asanzwe azwiho ubuhanga mu bijyanye
n’itangazamakuru n’ubucuruzi, kuko mbere yo kuyobora BBC yari umuyobozi muri
BBC Studios, ndetse yabaye mu bigo bikomeye nka Pepsi na Procter & Gamble.
Deborah Turness nawe yabaye umuyobozi wa ITN na NBC News International, aho yamenyekanye nk’umwe mu bagore b’abanyamakuru bayoboye ibigo bikomeye ku isi.

Tim Davie wari umuyobozi wa BBC yeguye

Deborah Turness wari ushinzwe amakuru muri BBC nawe yeguye
