Umuyobozi Mukuru wa BBC n’ushinzwe amakuru beguye nyuma y’ihindurwa ry’Ijambo rya Donald Trump

Hanze - 10/11/2025 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuyobozi Mukuru wa BBC n’ushinzwe amakuru beguye nyuma y’ihindurwa ry’Ijambo rya Donald Trump

Umuyobozi mukuru wa BBC, Tim Davie, hamwe n’umuyobozi w’igisata cy’amakuru, Deborah Turness, batangaje ko beguye ku mirimo yabo nyuma y’uko icyo kigo cyakoze amakosa yo guhindura bimwe mu bice by’ijambo rya Donald Trump, ryavugiwe mu mujyi wa Washington DC ku wa 6 Mutarama 2021.

Ni ubwa mbere mu mateka ya BBC abayobozi bakuru babiri beguye ku munsi umwe, ibintu byakuruye impaka n’impungenge ku bijyanye n’imikorere y’iki kigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Bwongereza.

Ibyabaye byakomotse kuri ‘Panorama’

Ikiganiro kizwi nka Panorama cyari cyerekanye ibice by’ijambo rya Trump, ariko kiza kugaragara ko byahujwe nabi bigatuma bisa n’aho Perezida Trump yashishikarizaga abantu kugira uruhare mu myigaragambyo yo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Nyuma yo kugaragara kw’iri kosa, ibinyamakuru birimo The Telegraph byasohoye inyandiko z’imbere muri BBC zigaragaza ko hari ikibazo gikomeye cy’ubusumbane mu itangazamakuru by’umwihariko mu ishami rya BBC Arabic.

Ibyo byatumye abantu benshi barimo n’abanyepolitiki bo mu Bwongereza basaba ko haba impinduka mu buyobozi bwa BBC, ku buryo Davie na Turness bahisemo kwegura.

Turness yari amaze imyaka itatu ayobora ishami ry’amakuru rya BBC, naho Davie yari amaze imyaka itanu ayobora iki kigo kuva mu 2020, asimbuye Lord Hall.

Inama Nyobozi ya BBC yatangaje ko igiye gutangira uburyo bwo gushaka abasimbura abo bayobozi bombi, kandi ko izakomeza gukora isesengura rigamije gusubiza icyizere cy’abakurikiranira hafi iki kigo.

Abasesenguzi mu itangazamakuru bavuga ko ibi bigaragaza ko BBC iri mu bihe bikomeye, bityo hakenewe ubuyobozi bukomeye bushobora gusubiza icyizere cy’abayikurikira.

Tim Davie yari asanzwe azwiho ubuhanga mu bijyanye n’itangazamakuru n’ubucuruzi, kuko mbere yo kuyobora BBC yari umuyobozi muri BBC Studios, ndetse yabaye mu bigo bikomeye nka Pepsi na Procter & Gamble.

Deborah Turness nawe yabaye umuyobozi wa ITN na NBC News International, aho yamenyekanye nk’umwe mu bagore b’abanyamakuru bayoboye ibigo bikomeye ku isi.

Tim Davie wari umuyobozi wa BBC yeguye

Deborah Turness wari ushinzwe amakuru muri BBC nawe yeguye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...