Umutoza wa PSG: Igikombe cya Champions League yagituye umukobwa we witabye Imana

Imikino - 01/06/2025 6:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa PSG: Igikombe cya Champions League yagituye umukobwa we witabye Imana

Umutoza wa Paris Saint-Germain, Luis Enrique w’imyaka 55, yashimiye abafana b’iyi kipe abagereranya n’umukinnyi wa 12 kubera uburyo bayihaye imbaraga zo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League cyari kimaze igihe kibacika, anatanga ubutumwa bwuzuye amarangamutima bwo kuzirikana umukobwa we witabye Imana, Xana.


Desiré Doué ni we wabaye intwari y’umukino, atsinda ibitego bibiri bifasha PSG kunyagira Inter Milan ibitego 5-0, bikayihesha igikombe cya mbere cy’u Burayi mu mateka yayo.

Luis Enrique yagaragaye afite amarangamutima menshi nyuma y’umukino, yambaye umupira wanditseho ubutumwa bwo kuzirikana Xana, umukobwa we wapfuye azize kanseri afite imyaka icyenda mu 2019. Yashimiye abafana bari bazanye amabendera manini agaragaza ishusho ya Xana.

Umupira Enrique yari yambaye wariho ifoto ya Xana ashyira ibendera rya PSG ku butaka, nk’aho ariwe uyihaye igikombe.

Luis Enrique yagize ati “Ndishimye cyane. Byari birimo amarangamutima menshi cyane ubwo nabonaga wa mwambaro w’abafana ugaragaza umuryango wanjye. Ariko njye ntekereza ku mukobwa wanjye buri gihe.”

Ikipe ya PSG yatsinze umukino wose kuva ku munota wa mbere, ibintu byatumye Enrique ashimira abakinnyi be ku buryo bitangiye umukino bafite imbaraga nyinshi. Yashimye cyane Ousmane Dembélé ku bwo kwitanga cyane.

Enrique yavuze ko n’ubwo yari afite amarangamutima, yagumanye ituze kuko yizera ko ikipe ye ikiri ntoya yari yiteguye bihagije guhangana n’igitutu cyo gukina umukino wa nyuma ukomeye nk’uwo.

Ati “Umutoza agomba kugenzura amarangamutima ye. Ugomba kumenya guhangana n’igitutu kugira ngo ubashe gufasha abakinnyi. Twateguye umukino wa nyuma mu ituze kugira ngo amarangamutima ayoborwe neza. Ubu turishimye, turafata tukijyane i Paris.”

Ikipe ya PSG igizwe n’abakinnyi bakiri bato yageze ku cyo abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi, Neymar, na Kylian Mbappé batigeze babasha kugeraho mu gihe cyabo muri PSG, ikaba ibaye ikipe ya kabiri yo mu Bufaransa itwaye Champions League, nyuma ya Olympique de Marseille yabigezeho mu 1993.

Itsinzi yatumye Luis Enrique aba umutoza wa kabiri utwaye ibikombe bitatu (Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu, na Champions League) mu mwaka umwe inshuro ebyiri, nyuma y’inshuti ye bakinanye muri FC Barcelona, Pep Guardiola. Bombi babikoze bwa mbere batoza Barça, ubwa kabiri batsinda Inter Milan.

Enrique yashimiye kandi abakinnyi ba Inter ku myitwarire myiza bagaragaje, bagasigara mu kibuga nyuma y’umukino bakishimira abo bahanganye. Ati: “Ndashimira Inter abakinnyi bose n’abatoza. Batweretse icyubahiro nyuma y’umukino; ni isomo rikomeye ku bantu bose ko ugomba no kumenya gutsindwa.”

 

Abafana ba PSG nabo bari bafite amabendera ariho ifoto ya Xana 

Luis Enrique igikombe yagituye Xana witabye Imana 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...