Umutoza wa Kiyovu Sports yagaragaje aho ikibazo kiri nyuma yo gutsindwa na Gasogi United

Imikino - 22/11/2025 10:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Kiyovu Sports yagaragaje aho ikibazo kiri nyuma yo gutsindwa na Gasogi United

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis, yagaragaje ko ikibazo kiri mu bijyanye n’ubusatirizi nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 1-0.

Ku munsi w'ejo ni bwo ikipe ya Gasogi United yari yari yakiriye Kiyovu Sports muri Stade Amahoro mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026. Uyu mukino warangiye Gasogi United itsinze 1-0 cya Kazibwe Faizo ku munota wa 45.

Nyuma yawo Haringingo Francis utoza Urucaca yavuze ko babuze amahirwe ndetse ko bagiye babona amahirwe ariko ntibayabyaze umusaruro. 

Ati: "Twabuze amahirwe, twashoboye kubona uburyo bufatika ntitwashobora kububyaza umusaruro. Mu mupira ni uko, iyo udashoboye kubyaza umusaruro amahirwe wabonye abandi bakayabona bakayabyaza umusaruro ni uko umupira ugenda.”

Yavuze ko bagomba gukomeza gukora ndetse agaragaza ko kuba batarakinnye imikino ya gicuti myinshi mbere y’uko shampiyona itangira bituma hari amakosa bakora. 

Ati: ”Ni ugukomeza dukora nk'uko mu bizi ntabwo twashoboye kubona imikino ya gicuti nk'iyo abandi babonye. Ni ukuvuga ngo pre-season yacu ni shampiyona turimo turakina hari amakosa dukora turimo dukosora, abandi bayakoze mu mikino ya gicuti barayakosora. 

Nibaza ko ni ugukomeza dukora imikino ni myinshi, dufite umukino ku wa Mbere ni ugukomeza kubaka ikipe kugira ngo turebe ko dushobora kubyaza amahirwe umusaruro tubona.”

Yagaragaje ko bafite ikibazo cya ba rutahizamu ndetse ko mu kwezi kwa mbere bashobora kuzagira abo bongeramo. Ati: ”Nitubona tudashimishijwe n’umusaruro abahari baduha tuzagerageza kongera imbaraga kuko ntabwo twakomeza dukina neza ngo nitugera imbere y’izamu ibitego bibure. Ni ugutegereza isoko rirafungura mu kwa mbere nibaza ko tuzabona amahirwe yo kongera imbaraga mu ikipe”.

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 10. 

Haringingo yagaragaje ko ikibazo bafite muri Kiyovu Sports kiri mu bijyanye n’ubusatirizi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...