Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yagereranyije igikombe cy’Isi cy’amakipe n’icya Champions League

Imikino - 14/07/2025 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yagereranyije igikombe cy’Isi cy’amakipe n’icya Champions League

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko kwegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) bifite agaciro kangana n’ako gutwara Champions League, nyuma yo gutsinda Paris Saint-Germain ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rishya rya FIFA ryasojwe ku cyumweru.

Maresca yagize ati: “Mfite icyizere ko iri rushanwa rizagira agaciro nk’aka Champions League, cyangwa se karirenzeho.” Ibi yabivuze nyuma yo kongera iryo kamba ku rya UEFA Conference League Chelsea yegukanye muri Gicurasi.

Nubwo Maresca amaze umwaka umwe gusa ari umutoza mukuru wa Chelsea, yigeze kuba mu bagize itsinda ry’abatoza ba Manchester City igihe begukanaga Champions League mu 2023 ubwo batozwaga na Pep Guardiola.

Uyu mutoza w’Umutaliyani yakomeje agira ati: “Nabaye umwe mu bagize itsinda ryatoje ikipe yegukanye Champions League, ariko iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku isi, ndumva tugomba kurifata nk’irifite agaciro kangana n’iryo.”

Yongeyeho ati: “Ni intsinzi ikomeye kuri twe, kandi izatuma abafana ba Chelsea bishimira kubona iryo kamba ku myenda yacu mu myaka ine iri imbere. Ni ishema rikomeye kuri twe.”

Maresca yavuze ko yabwiye abakinnyi be kujya mu kibuga bafite intego yo gutsinda PSG kuva ku munota wa mbere. Chelsea yatsinze ibitego byose bitatu mu gice cya mbere, harimo bibiri bya Cole Palmer, mbere y’uko João Pedro atsinda icya gatatu.

Yagize ati: “Ubutumwa nabahaye bwari ukubamenyesha ko tuje gutsinda. Kuva ku minota 10 ya mbere twabahaye ubutumwa bwihuse, bituma tugena uburyo umukino ugomba kugenda.”

Cole Palmer, umukinnyi mpuzamahanga w’u Bwongereza, ni we watowe nk’uwitwaye neza muri uwo mukino, aho yatsinze ibitego bibiri akanatanga umupira wavuyemo igitego cya João Pedro.

Uyu musore w’imyaka 23 yakomeje kwerekana ko ari umukinnyi uri mu bo isi itegerejeho byinshi, dore ko isura ye yagaragaraga ku byapa binini byo kwamamaza iri rushanwa hirya no hino i New York, iruhande rwa Kylian Mbappé na Vinicius Junior ba Real Madrid.

Palmer yagize ati: “Kuba nabashije gutsinda ibitego byari ibyishimo bikomeye, kandi uburyo ikipe yitwaye ku buryo butagereranywa byerekanye ko umugambi w’umutoza wari mwiza cyane.”

Yongeyeho ati: “Ngerageza gukora akazi kanjye buri gihe iyo mbonye umwanya wo gukina, kandi nizeye ko nzakomeza.”

Chelsea yegukanye igikombe cy'isi cy'amakipe 

Enzo Maresca gutwara iki gikombe yabigereranyije no gutwara UEFA Champions League 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...