Umutoza wa APR FC yavuze ko amenyereye guhangana n’amakipe nka Pyramids

Imikino - 11/08/2025 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Umutoza wa APR FC yavuze ko amenyereye guhangana n’amakipe nka Pyramids

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, umutoza wa APR FC yatangaje ko nta mpungenge afite zo guhura na Pyramids yo mu Misiri muri CAF Champions League.

Umutoza w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Abderrahim Talib, yatangiye avuga ko imikino yose ya gicuti bari gukina igamije kubategura neza ku mukino ukomeye wa Pyramids uteganyijwe muri Nzeri.

Yagize Ati: “Gutsinda umukino wa Bugesera ni byiza kuko bituma abakinnyi bamera neza mu mutwe. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya mu cyumweru cyo guteguriramo imikino irimo n’uwa Pyramids.”

Talib yakomeje agaragaza icyizere afite mu ikipe ye, ashimangira ko ubunararibonye afite muri CAF Champions League ari kimwe mu bizamufasha guhangana n’iyi kipe yo mu Misiri.

Yakomeje ati: “Mfite ubunararibonye buhagije mu mikino ya CAF Champions League kuko ni imikino menyereye. Tuzajya mu kibuga dukine kuko APR FC si ikipe nto ahubwo ni ikipe nini, ifite ubuyobozi bunini n’abafana benshi. Tuzahangana kugeza ku munota wa nyuma.”

Yongeyeho ati: “Uriya mukino dufite muri Nzeri ni umukino usaba ko tuba twiteguye bidasanzwe. Tuzajyanamo imbaraga zacu zose, ubwenge n’amayeri y’umupira. Abafana baze badushyigikire, tuzabaha umutima wacu n’ibyo dufite byose kugira ngo tubashimishe.”

Uyu mutoza kandi yashimiye abayobozi bakuru ba APR FC, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen Mubarakh Muganga, na Brig Gen Deo Rusanganwa, ku ruhare bakomeje kugira mu gutegura ikipe, ndetse no kubashakira imikino ikomeye ya gicuti izahuza APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia ndetse na Azam FC yo muri Tanzania.

Umukino wa APR FC na Power Dynamos uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro tariki ya 17 Kanama 2025.

APR FC izatangira icakirana na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League 

Umutoza wa APR FC yamaze impungenge abakunzi bayo 





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...