Umutoza w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Abderrahim Talib, yatangiye
avuga ko imikino yose ya gicuti bari gukina igamije kubategura neza ku mukino
ukomeye wa Pyramids uteganyijwe muri Nzeri.
Yagize Ati: “Gutsinda umukino wa Bugesera ni byiza kuko bituma
abakinnyi bamera neza mu mutwe. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya mu cyumweru
cyo guteguriramo imikino irimo n’uwa Pyramids.”
Talib yakomeje agaragaza icyizere afite mu ikipe ye, ashimangira ko
ubunararibonye afite muri CAF Champions League ari kimwe mu bizamufasha
guhangana n’iyi kipe yo mu Misiri.
Yakomeje ati: “Mfite ubunararibonye buhagije mu mikino ya CAF Champions
League kuko ni imikino menyereye. Tuzajya mu kibuga dukine kuko APR FC si ikipe
nto ahubwo ni ikipe nini, ifite ubuyobozi bunini n’abafana benshi. Tuzahangana
kugeza ku munota wa nyuma.”
Yongeyeho ati: “Uriya mukino dufite muri Nzeri ni umukino usaba ko tuba
twiteguye bidasanzwe. Tuzajyanamo imbaraga zacu zose, ubwenge n’amayeri
y’umupira. Abafana baze badushyigikire, tuzabaha umutima wacu n’ibyo dufite
byose kugira ngo tubashimishe.”
Uyu mutoza kandi yashimiye abayobozi bakuru ba APR FC, barimo Gen (Rtd)
James Kabarebe, Gen Mubarakh Muganga, na Brig Gen Deo Rusanganwa, ku ruhare
bakomeje kugira mu gutegura ikipe, ndetse no kubashakira imikino ikomeye ya
gicuti izahuza APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia ndetse na Azam FC yo muri
Tanzania.
Umukino wa APR FC na Power Dynamos uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro tariki ya 17 Kanama 2025.
APR FC izatangira icakirana na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League
Umutoza wa APR FC yamaze impungenge abakunzi bayo