Papa Leo XIV yavuze ko uyu munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya wibutsa abakirisitu inyigisho ya Kiliziya ivuga ko Mariya, amaze kurangiza urugendo rwe rwo ku isi, yajyanywe mu Ijuru, umubiri n’umutima. Yavuze ko muri iri banga ry’ukwemera hagaragaramo ubuntu bwihariye Imana yamuhaye kuva akivuka.
Mariya ni ikimenyetso cy’icyizere ku bakirisitu
Papa yasobanuye ko amashusho menshi agaragaza Bikira Mariya azamuka ajya mu Ijuru nk’umugore mwiza wuzuye urumuri, akomoka ku magambo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe avuga ku “mugore wambaye izuba, ukwezi munsi y’ibirenge bye, anatamirijwe rwera rw’inyenyeri cumi n’ebyiri ku mutwe.” Yavuze ko muri Mariya, ijuru n’isi, igihe n’iteka bihurira hamwe.
Yagaragaje ko iyo shusho ishobora gutuma umuntu yibaza aho ihuriye n’ubuzima busanzwe bw’abantu, kuko uko imyaka igenda ishira umubiri urasaza, uruhu rukagira iminkanyari, umusatsi ugahinduka umweru, kandi imbaraga zikagabanuka.
“Umutima usukuye ni wo utuma umuntu arabagirana”
Papa Leo XIV yavuze ko kugira ngo umuntu yumve neza ibanga ry’Ijyanwa mu Ijuru rya Mariya, agomba kureba ku mutima we usukuye. Yagize ati: “Umutima usukuye wa Mariya, nk’uko n’abemera babihabwa ku bw’ubuntu bw’Imana, ni wo utuma umuntu wese arabagirana, kandi ukamuyobora ku ikuzo ryo mu Ijuru.”
Yashimangiye ko ubwiza nyakuri bw’umuntu butari mu guhisha ibimenyetso by’izabukuru, ahubwo bugaragarira mu rukundo rudashira umuntu agaragaza mu buzima bwe bwa buri munsi.
Papa yasabye abakirisitu kongera gutekereza ku bipimo by’ubwiza isi ikunze gushyiraho, cyane cyane ibishingiye ku kwinezeza no ku gushaka gusa ibigaragara inyuma.
Yababuriye ko ibyo bishobora gutuma abantu batakaza igihe n’imbaraga ku bintu bidafite akamaro.
Urukundo ni rwo mutako mwiza kurusha iyindi
Papa Leo XIV yavuze ko umuntu ushaka kubona ubwiza Imana yashyize mu isi agomba kubushakira mu rukundo no mu bikorwa byiza.
Yavuze ko ubwiza bushobora kuboneka mu minkanyari yo mu maso y’umusaza, mu maso h’umwana muto, mu mbaraga z’urubyiruko, mu murimo ukorwa buri munsi ndetse no mu byishimo byo kwizihiza iminsi mikuru. Ati: “Urukundo ni rwo mutako mwiza kurusha iyindi.”
Yongeyeho ko urukundo ruhindura umuntu, rukamwubaka, rukamwegereza Imana kandi rukamufasha gukomeza kuba umucyo no mu bihe by’amage n’ibyishimo.
Papa yagarutse ku ndirimbo ya Mariya ya Magnificat, avuga ko muri ayo magambo yuzuye ukwicisha bugufi hagaragaramo amabanga akomeye y’ukwemera kwa Gikristu.
Yavuze ko Mariya, nk’umuja woroheje w’Imana, yerekanye ko umuntu ashobora guhura n’Imana atari mu bintu bidasanzwe gusa, ahubwo no mu buzima bwa buri munsi bwuzuyemo urukundo, ukwemera n’ubwitange.
Ijyanwa mu Ijuru rya Mariya ritwereka aho abantu berekeza
Inkuru dukesha ikinyamakuru Vatican News ivuga ko, mu butumwa bwa Angelusi bwakurikiye Misa, Papa Leo XIV yavuze ko Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ritwereka iherezo Imana yateganyirije abantu bose bayizera.
Yibukije ko Mariya yajyanywe mu Ijuru ari umubiri n’umutima, kandi ko ibyo ari ikimenyetso cy’icyizere ku bakirisitu bose, kuko na bo bahamagarirwa kuzagira uruhare mu buzima bw’iteka hamwe n’Imana.
Papa yavuze ko ubuzima bwuzuye ikuzo abakirisitu babona muri Mariya uyu munsi ari na bwo bubategereje, igihe Imana izahindurira imibiri yabo ikamera nk’uwazutse wa Kristu.
Yasengeye abugarijwe n’intambara n’ibiza
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabiye amahoro abaturage bo mu bihugu bitandukanye birimo Ukraine n’u Burusiya, anibuka abakirisitu bahura n’itotezwa kubera ukwemera kwabo.
Yanasengeye abaturage ba Colombia baherutse kwibasirwa n’umutingito, asaba abakirisitu bose kwitabaza Bikira Mariya muri aya magambo agira ati: “Mariya Mutagatifu, udusabire.”
Ubutumwa bwa Papa Leo XIV ku munsi mukuru wa Asomusiyo bwibanze ku kwibutsa abakirisitu ko ubwiza nyakuri budashingiye ku isura cyangwa ku myaka umuntu afite, ahubwo ko bushingiye ku mutima usukuye, ukwemera n’urukundo bigaragarira mu bikorwa bya buri munsi.
![]()
![]()