Mu mategeko yasuzumwe,
harimo umushinga w'itegeko rihindura Itegeko no 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, aharimo ingingo zirebana no
gusoresha imikino y’amahirwe.
Itegeko riteganya ko
amasosiyete akora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe yishyura umusoro wa 40%,
ubarirwa ku kinyuranyo hagati y’amafaranga yakiriwe n’usora n’ibihembo
byatsindiwe.
Ibindi biteganywa n’iri tegeko kandi harimo kuba umusoro ufatirwa ku batsinze mu mikino y’amahirwe wongerewe kuva kuri 15% ugera kuri 25%. Harimo kandi ingingo ivuga ko ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bigaragara mu buryo bufatika mu gihugu bitanga umusoro wa 1.5% by’amafaranga yose byinjiza ava mu Rwanda.
Ubusanzwe, imikino
y’amahirwe yiganje mu rubyiruko n’abakuru ndetse hari ingero z’abo yagizeho
ingaruka zirimo no gutakaza utwabo kugeza bisanze mu bigo byita ku buzima bwo mu
mutwe.
Ku rundi ruhande
ababikora binjiza agatubutse kuko mu 2023 ibigo bitanga serivisi z’imikino
y’amahirwe byinjije miliyari 640 Frw mu mwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 251
Frw.
Abadepite bemeje umushinga w'itegeko rihindura irishyiraho imisoro ku musaruro, aharimo ingingo zirebana no gusoresha imikino y'amahirwe