Umusoro ufatirwa ku batsinze mu mikino y’amahirwe wongereweho 10%

Amakuru ku Rwanda - 29/04/2025 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umusoro ufatirwa ku batsinze mu mikino y’amahirwe wongereweho 10%

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, Abadepite basuzumye banatora amategeko mashya n’andi yavuguruwe arebana n’imisoro n’amahoro.

Mu mategeko yasuzumwe, harimo umushinga w'itegeko rihindura Itegeko no 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, aharimo ingingo zirebana no gusoresha imikino y’amahirwe.

Itegeko riteganya ko amasosiyete akora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe yishyura umusoro wa 40%, ubarirwa ku kinyuranyo hagati y’amafaranga yakiriwe n’usora n’ibihembo byatsindiwe.

Ibindi biteganywa n’iri tegeko kandi harimo kuba umusoro ufatirwa ku batsinze mu mikino y’amahirwe wongerewe kuva kuri 15% ugera kuri 25%. Harimo kandi ingingo ivuga ko ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bigaragara mu buryo bufatika mu gihugu bitanga umusoro wa 1.5% by’amafaranga yose byinjiza ava mu Rwanda.

Ubusanzwe, imikino y’amahirwe yiganje mu rubyiruko n’abakuru ndetse hari ingero z’abo yagizeho ingaruka zirimo no gutakaza utwabo kugeza bisanze mu bigo byita ku buzima bwo mu mutwe.

Ku rundi ruhande ababikora binjiza agatubutse kuko mu 2023 ibigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe byinjije miliyari 640 Frw mu mwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 251 Frw.

Abadepite bemeje umushinga w'itegeko rihindura irishyiraho imisoro ku musaruro, aharimo ingingo zirebana no gusoresha imikino y'amahirwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...