Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwatangaje ko Guy Edward Bartkus, w’imyaka 25 ari we wateye igisasu cyaturikiye ku ivuriro ryita ku bantu bashaka kubyara (fertility clinic) mu mujyi wa Palm Springs, muri leta ya California, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Igisasu cyaturikiye mu modoka yari iparitse hafi y’ivuriro rya American Reproductive Centers, ahagana saa 5:52 za mu gitondo ku isaha ya Pacific (PDT). Ibyo byateje impanuka ikomeye, aho abantu bane bakomeretse, ariko nyuma bakaba barasezerewe mu bitaro. Kuri ubu Bartkus akaba ariwe bivugwa ko yateye igisasu, nawe yapfiriye aho.
FBI yatangaje ko Bartkus yari afite imyemerere ya "pro-mortalist", aho yemeraga ko kubyara abantu bashya ari ibintu bibi, kuko abantu batabihitamo. Yasize inyandiko n’amajwi agaragaza ko yari afite ibitekerezo bya "anti-natalist" na "nihilistic" aho yagaragazaga ko ubuzima nta gaciro bufite.
Abashinzwe iperereza bavuga ko yari yateguye igitero cyihariye ku ivuriro ryita ku bantu bashaka kubyara, kandi ko yagerageje kugishyira kuri interineti mu gihe cyabaga, ariko bikaba bitarashobotse.
Nubwo igisasu cyangije inyubako y’ivuriro, ubuyobozi bw’ivuriro bwatangaje ko nta bantu benshi bahakomerekeye, kandi ko nta barwayi bari bahari icyo gihe. Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’iri vuriro, Dr. Maher Abdallah, wavuze ko igisasu cyaturikiye mu modoka yari iparitse hafi y’inyubako, ariko ko ibikoresho by’ingenzi by’ivuriro bitangiritse.
Akil Davis, umuyobozi wa FBI mu biro bya Los Angeles, yavuze ko igitero cyari "igikorwa cy’iterabwoba cyateguwe", kandi ko ari cyo "gitero kinini cy’iterabwoba" kibaye muri California y’Amajyepfo mu myaka ishize. Yongeyeho ko iperereza rikomeje, harimo no gusaka aho Bartkus yabaga muri Twentynine Palms.
Dore uko ibitaro byabaye nyuma y'iturika ry'icyo gisasu
Uwo FBI ivuga ko yateye igisasu kuri biriya bitaro