Uyu musore yamenyekanye nka Nasire Best w’imyaka 21 ukomoka muri Leta ya Maryland muri Amerika. Yarashe kuri White House hafi y’aho bacungira umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Washington DC, uyu musore yegereye checkpoint ya Secret Service iri hafi ya 17th Street na Pennsylvania Avenue NW.
Bivugwa ko yahise akura imbunda mu gikapu yari afite agatangira kurasa abapolisi bari bacunze umutekano aho hantu.
Amakuru yatangajwe n’abayobozi bakuru ba Leta ya Amerika avuga ko Nasire Best yarashe amasasu agera kuri atatu yerekeza hafi ya White House mbere y’uko abarinda umutekano bamurasa agapfa.
Secret Service yavuze ko uyu musore yari asanzwe azwi n’uru rwego ndetse ko yari afite amateka y’ibibazo byo mu mutwe.
White House yahise ifungwa
Nyuma y’iri rasana, White House yahise ishyirwa muri gahunda y’umutekano idasanzwe (lockdown), nubwo nyuma y’igihe gito iyi gahunda yaje gukurwaho.
Abari aho bavuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu arenga 30 hafi y’inyubako ya Eisenhower Executive Office Building iri hafi ya White House.
Abanyamakuru bari hafi aho basabwe kwihisha, mbere yo kujyanwa mu cyumba cy’itangazamakuru cya James S. Brady Press Briefing Room giherereye muri West Wing ya White House.
Fox News itangaza ko amashusho yafashwe nyuma y’ibi byabaye agaragaza abakozi ba Secret Service bari ku butaka bwa White House bafite intwaro ziteguye kurasa.
Abayobozi batangaje ko umuntu umwe wari uri mu muhanda yakomerekejwe n’amasasu muri iri rasana, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana uko ubuzima bwe buhagaze.
Secret Service yavuze kandi ko nta mukozi wayo wakomeretse bikomeye, nubwo umwe mu bapolisi bajyanywe kwa muganga kugira ngo basuzumwe. Bivugwa ko uyu musore atigeze abasha kwinjira mu gice nyirizina cya White House mbere yo kuraswa.
FBI na ATF byahise bitangira iperereza
Umuyobozi wa Federal Bureau of Investigation (FBI), Kash Patel, yavuze ko abakozi b’uru rwego bahise boherezwa aho byabereye kugira ngo bafashe Secret Service mu iperereza.
Urwego rwa ATF rushinzwe kugenzura intwaro n’ibisasu ndetse na Polisi ya Washington DC na byo byahise bitangira gukora iperereza kuri iki gikorwa.
Perezida wa Amerika Donald Trump yari ari muri White House ubwo ibi byabaga, ariko inzego z’umutekano zatangaje ko nta kibazo yagize.
Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa havuzwe undi mugambi wo gushaka kugirira nabi Trump mu birori bya White House Correspondents’ Dinner.
Abayobozi batandukanye muri Amerika bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ibikorwa by’urugomo n’iterabwoba bigenda bigaragara hafi y’inzego nkuru z’igihugu.
Umwe mu bayobozi bakomeye b’Abarepubulikani mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Steve Scalise, yavuze ko ibi byerekana ko Amerika iri mu bihe bikomeye by’umutekano. Ati: “Turi kubaho mu bihe bikomeye kandi biteye impungenge.”
Kugeza ubu, impamvu uyu musore yakoze iki gikorwa ntiratangazwa ku mugaragaro, mu gihe iperereza rigikomeje.
