Umusore utaramenyekana yahanutse ku nyubako yo kwa Makuza, birakekwa ko yapfuye

Inkuru zishyushye - 04/06/2025 2:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusore utaramenyekana yahanutse ku nyubako yo kwa Makuza, birakekwa ko yapfuye

Amarira ni yose ku baturage bari mu mujyi wa Kigali nyuma yo gutungurwa no kubona umusore wanahutse mu nyubako yo kwa Makuza ndetse bikaba bikekwa ko yamaze kwitaba Imana.

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025 abaturage bari bari mu mujyi wa Kigali hafi y’igorofa rya Makuza Peace Plaza batunguwe no kubona umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 ahanutse muri mu igorofa yikubita hasi.

Abamubonye ntabwo bahuriza ku igorofa yavuyemo kuko bamwe bahamya ko ari iya kenda abandi bakavuga ko yavuye muri etaje ya gatatu. Biracyekwa ko uyu musore yaba yamaze gupfa ubu abantu bategereje ikiza kwemezwa n’abaganga na Polisi.

Abantu bari kuvuga amakuru atandukanye kuri ibi byabaye aho bamwe bari kuvuga ko ari impanuka isanzwe abandi bakavuga ko ari ukwiyahura na cyane ko bivugwa ko yahanutse afite urwandiko rwa nyuma yanditse rukaba rwamaze kugera mu maboko ya Polisi. Abaturage twasanze kwa Makuza bavuga ko yaba ari umukobwa wamwanze ariko nta makuru abyemeza ahari.

InyaRwanda irakomeza kubakurikiranira inkuru irambuye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...