Uyu musore w’imyaka 23, wavutse mu mwaka wa 2002 mu murenge wa Kimihurura (Gasabo), amaze gukora ibisigo birenga 40, EP imwe, ndetse ari no gutegura album ye ya mbere yise “UN Rumuri Album.”
RUGA Trigger avuga ko yatangiye urugendo rwe mu buhanzi mu mwaka wa 2020, afatanyije na Producer R1 Go Crazy (Prime Beat), bahuriye ku nzozi zo kubaka impano zabo mu njyana ya Hip-Hop.
Uwo munsi, ubwo yandikaga igisigo yavugaga ko ari indirimbo, ni bwo yahishuriwe ko afite impano yihariye yo kwandika ibisigo. Ati: “Nanditse igisigo numva ari indirimbo, ariko Jinkalo ambwira ko ari poem nziza. Uwo munsi nahise mpindura icyerekezo".
Kuva icyo gihe, RUGA Trigger ntiyigeze yongera gutuza. Yagiye kwiga aba mu kigo "Boarding school", abasha kubona umwanya wo kwandika ibindi bisigo byinshi, mu gihe mugenzi we R1 Go Crazy yakomeje kwiga umwuga wa production akoresheje FL Studio muri Pro Z Studio, byose babifatanya mu nzozi zo gushinga “impire” yabo y’ubuhanzi.
Amaze kubona ko ubusizi ari umurongo we nyawo, RUGA Trigger yatangiye kwitoza yifashishije ibisigo by’abasizi nka Saranda Poet, Junior Rumaga, Bahati Innocent, ndetse n'abaraperi nka Bulldog na Bushali.
Uko yakomezaga kwitoza ni ko yamenyaga kuvuga ibisigo bihimbwe ako kanya — “freestyle” — mu buryo butuma ashobora guhanga igisigo akoze ku magambo cyangwa amazina y’ikinyarwanda.
Kugeza ubu, amaze gukora ibisigo 40, harimo EP yise “Urugendo” ndetse na album ye ya mbere “UN Rumuri Album”, irimo ibisigo bitandukanye birimo insanganyamatsiko z’urukundo, imihigo, n’ubuzima bwo gukura mu buhanzi. Avuga ko igisigo kimwe ari cyo gisigaye kugira ngo iyi album imurikwe ku mugaragaro mu kwezi kwa 12.
Ubu, RUGA Trigger abarizwa muri LEAF Global Art, inzu ifasha abahanzi n’ababyinnyi, ifite studio yitwa One Mic Studio, aho akomeza kwagura ubuhanzi bwe no gufatanya n’abandi bahanzi.
Nubwo akiri ku ntambwe yo kubaka izina, arateganya gushinga studio ye bwite afatanyije na Prime Beat, hagamijwe gufasha abandi basizi n’abahanzi b’urubyiruko bafite impano ariko badafite aho bayigaragariza.
Mu magambo ye, RUGA Trigger ashimangira ko “ubusizi atari amagambo gusa, ahubwo ari umuyoboro wo gusangiza isi ibitekerezo, amarangamutima n’ukuri kw’umuhanzi.”



amam



Producer R1 Go Crazy/ Prime Beat afite uruhare runini mu busizi bw'Umusizi RUGA Trigger
