Umushinga wa The Ben na Israel Mbonyi waheze mu magambo? –VIDEO

Imyidagaduro - 16/12/2025 8:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Umushinga wa The Ben na Israel Mbonyi waheze mu magambo? –VIDEO

Mu rugendo rwa muzika nyarwanda, hari imishinga imwe ihita ishimisha abakunzi b’umuziki igiteguzwa, bitewe n’amazina ayiri inyuma. Muri iyo mishinga harimo indirimbo ebyiri The Ben yakoranye n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, umushinga umaze igihe kinini utegerejwe, ariko amaso y’abawukumbuye agasa n’ayaheze mu kirere.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangaje ku mugaragaro ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi. Icyo gihe, iyi nkuru yakiriwe n’akanyamuneza n’amatsiko menshi, kuko byari ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuje imbaraga mu mushinga umwe.

The Ben yari yatangaje ko izi ndirimbo zakozwe muri studio ya Country Records, anemeza ko imwe muri zo yamaze gufatirwa amajwi. Ati: “Ni indirimbo ebyiri, imwe yamaze gufatirwa amajwi, nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohoka abantu bakayumva.”

Yanavuze ko gukorana na Israel Mbonyi byari ibintu byoroshye bitewe n’ubucuti bafitanye. Ati: “Mbonyi ni umwe mu nshuti zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.” Aya magambo yakomeje guha icyizere abakunzi babo ko izi ndirimbo zitazatinda.

Icyakora, uko iminsi yicumaga ni ko amatsiko yarushagaho kwiyongera. Tariki ya 4 Ukwakira 2024, Israel Mbonyi na we yaje kugira icyo avuga kuri izi ndirimbo, yemeza ko zakozwe kandi ziriho, ariko ko zitarabona igihe cyiza cyo kujya hanze.

Yabwiye InyaRwanda ati: “Ndareka The Ben azabe ari we ubyivugira. Ariko icyo nakubwira ni uko indirimbo zakozwe, zirahari. Reka dutekereze igihe cyiza zizasohokera. Ni kwa kundi nyine, haba hari ikiburamo, ariko twarabitangiye bigeze kure."

Aya magambo yagaragaje ko atari umushinga wapfuye, ahubwo ko ari uwari ugitegereje gutunganywa neza no gushyirwaho umunsi wihariye wo gusohoka. Nyamara, uko igihe cyicumaga, ni ko abakunzi b’aba bahanzi batangiye kwibaza niba uyu mushinga utaraje kuguma mu magambo gusa.

Uhereye ku itangazo rya The Ben ryo muri Gicurasi 2024, kugeza ubu hashize umwaka 1, amezi 7 n’iminsi 7, bingana n’iminsi 586, indirimbo zikaba zitarabona izuba.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, yongeye kubazwa kuri izi ndirimbo ebyiri zari zarategujwe. Mu gusubiza, yavuze amagambo magufi ariko atanga icyizere gishya. Ati: “Izasohoka umwaka utaha.” Aha yashakaga kugaragaza ko indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi zizajya hanze mu 2026.

Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu z’iri tinzwa, aya magambo yagaragaje ko umushinga ukiriho, n’ubwo wanyuze mu rugendo rurerure rwo gutegereza.

Kugeza ubu, abakunzi ba The Ben na Israel Mbonyi baracyari ku murongo wo gutegereza, bizeye ko indirimbo zizahuriramo injyana n’ubuhanga by’aba bahanzi bombi zizaba zimwe mu zitezwe cyane mu muziki nyarwanda, zigahuza isi y’umuziki usanzwe n’uwo kuramya Imana mu buryo budasanzwe.

Hashize iminsi 586 The Ben atangaje indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi, ariko kugeza ubu abakunzi babo baracyari mu gutegereza


The Ben na Israel Mbonyi bakoze indirimbo ebyiri muri Country Records, ariko umunsi wo kuzisohora uracyari ihurizo

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO THE BEN AGARUKA KU NDIRIMBO NA ISRAEL MBONYI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...