Ku
wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben
yatangaje ku mugaragaro ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo ebyiri
yakoranye na Israel Mbonyi. Icyo gihe, iyi nkuru yakiriwe n’akanyamuneza
n’amatsiko menshi, kuko byari ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuje imbaraga mu
mushinga umwe.
The
Ben yari yatangaje ko izi ndirimbo zakozwe muri studio ya Country Records,
anemeza ko imwe muri zo yamaze gufatirwa amajwi. Ati: “Ni indirimbo ebyiri, imwe
yamaze gufatirwa amajwi, nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohoka abantu
bakayumva.”
Yanavuze
ko gukorana na Israel Mbonyi byari ibintu byoroshye bitewe n’ubucuti bafitanye.
Ati: “Mbonyi ni umwe mu nshuti zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.”
Aya magambo yakomeje guha icyizere abakunzi babo ko izi ndirimbo zitazatinda.
Icyakora, uko iminsi yicumaga ni ko amatsiko yarushagaho kwiyongera. Tariki ya 4 Ukwakira
2024, Israel Mbonyi na we yaje kugira icyo avuga kuri izi ndirimbo, yemeza ko
zakozwe kandi ziriho, ariko ko zitarabona igihe cyiza cyo kujya hanze.
Yabwiye
InyaRwanda ati: “Ndareka The Ben azabe ari we ubyivugira. Ariko icyo nakubwira
ni uko indirimbo zakozwe, zirahari. Reka dutekereze igihe cyiza zizasohokera.
Ni kwa kundi nyine, haba hari ikiburamo, ariko twarabitangiye bigeze kure."
Aya
magambo yagaragaje ko atari umushinga wapfuye, ahubwo ko ari uwari ugitegereje
gutunganywa neza no gushyirwaho umunsi wihariye wo gusohoka.
Uhereye
ku itangazo rya The Ben ryo muri Gicurasi 2024, kugeza ubu hashize umwaka 1,
amezi 7 n’iminsi 7, bingana n’iminsi 586, indirimbo zikaba zitarabona izuba.
Mu
kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 15
Ukuboza 2025, yongeye kubazwa kuri izi ndirimbo ebyiri zari zarategujwe. Mu
gusubiza, yavuze amagambo magufi ariko atanga icyizere gishya.
Nubwo
atatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu z’iri tinzwa, aya magambo yagaragaje
ko umushinga ukiriho, n’ubwo wanyuze mu rugendo rurerure rwo gutegereza.
Kugeza ubu, abakunzi ba The Ben na Israel Mbonyi baracyari ku murongo wo gutegereza, bizeye ko indirimbo zizahuriramo injyana n’ubuhanga by’aba bahanzi bombi zizaba zimwe mu zitezwe cyane mu muziki nyarwanda, zigahuza isi y’umuziki usanzwe n’uwo kuramya Imana mu buryo budasanzwe.

Hashize iminsi 586 The Ben atangaje indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi, ariko kugeza ubu abakunzi babo baracyari mu gutegereza

The
Ben na Israel Mbonyi bakoze indirimbo ebyiri muri Country Records, ariko umunsi
wo kuzisohora uracyari ihurizo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO THE BEN AGARUKA KU NDIRIMBO NA ISRAEL MBONYI
