Ibi byatangajwe na Police y'u Rwanda ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Radio & TV 1, Mutabaruka Angelbert wibazaga niba uyu musekirite yaba ataratabwa muri yombi - akaba yabitangaje abinyujije kuri X.
Police y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yanditse iti"Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze".
Uyu musekirite yateze umufana yikubita hasi ubwo yarimo asohoka mu kibuga yari yinjiyemo agiye kwishimira intsinzi Rayon Sports yari imaze kubona kuri Police FC y'igitego 1-0.
Benshi babinyujije ku mbugankoranyambaga bagaragaje ko ibi bidakwiye bitewe nuko uyu wari ushinzwe umutekano wo mu kibuga hari ubundi buryo yashoboraga kumukura mu kibuga neza kurusha kumutega akakubuta hasi abanje amazuru.