Umuramyi Divine Muntu yarushinze na Uwizera Benjamin - AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/12/2025 2:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuramyi Divine Muntu yarushinze na Uwizera Benjamin - AMAFOTO

Umuramyi Divine Nyinawumuntu uzwi nka Divine Muntu yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwizera Benjamin nyuma y'iminsi micye batangaje ku mugaragaro ko bakundana.

Ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z'amanywa ni bwo iyi couple yasezeranye imbere y'amategeko. Ni umuhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Gatenga mu Mujyi wa Kigali, witabirwa n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango mushya.

Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya yateye hamwe n'umukunzi we Divine. Ati: "Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw'amategeko. Iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere."

Divine Muntu yashimiye inshuti n'imiryango bitabiriye ibi birori aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2025 aho aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga mu gihe ibindi birori bisigaye bizabera i Gikondo ahitwa kwa Maronko haruguru ya RWACOF.

Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba azwi mu ndirimbo nka Urugendo, Irembo, Lahayiroyi ndetse na Hozana aherutse gusohora.

Uyu muramyi ufashwa na Trinity For Support  anabarizwa mu itsinda ryo kuramya Imana rya Kingdom of God Ministries rizwi mu ndirimbo nka Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri n'izindi rikaba ribarizwamo abandi banyamuziki nka Sharon Gatete n'abavandimwe be, Yayeli Niyitegeka n'abandi.

Divine Muntu hamwe n'umugabo we Uwizera Benjamin

REBA INDIRIMBO NSHYA "HOZANA" YA DIVINE MUNTU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...