Ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z'amanywa ni bwo iyi couple yasezeranye imbere y'amategeko. Ni umuhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Gatenga mu Mujyi wa Kigali, witabirwa n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango mushya.
Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya yateye hamwe n'umukunzi we Divine. Ati: "Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw'amategeko. Iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere."
Divine Muntu yashimiye inshuti n'imiryango bitabiriye ibi birori aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2025 aho aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga mu gihe ibindi birori bisigaye bizabera i Gikondo ahitwa kwa Maronko haruguru ya RWACOF.
Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba azwi mu ndirimbo nka Urugendo, Irembo, Lahayiroyi ndetse na Hozana aherutse gusohora.
Uyu muramyi ufashwa na Trinity For Support anabarizwa mu itsinda ryo kuramya Imana rya Kingdom of God Ministries rizwi mu ndirimbo nka Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri n'izindi rikaba ribarizwamo abandi banyamuziki nka Sharon Gatete n'abavandimwe be, Yayeli Niyitegeka n'abandi.



Divine Muntu hamwe n'umugabo we Uwizera Benjamin
REBA INDIRIMBO NSHYA "HOZANA" YA DIVINE MUNTU
