Gutiérrez yari atuye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, aho yari yaje gusaba ubuhungiro mu 2023 hamwe n’umuryango we, kubera ibibazo by’umutekano muke muri Venezuela.
Nta mateka y’ubugizi bwa nabi yari afite, ndetse n’abakozi ba ICE ubwabo bemeye ko atari we wari ku rutonde rw’abashakishwaga. Umwe muri bo yavuze mu buryo buteye impungenge ati: “Nimumufate n’ubundi."
Gutiérrez yahise yoherezwa muri gereza y’igisirikare ya CECOT (Centro de Confinamiento del Terrorismo), imwe mu magerereza akunze kuvugwamo ihohoterwa rikabije muri El Salvador. Abahafungirwa bahora mu byumba bifunganye, nta burenganzira bwo gusurwa cyangwa guhamagara, kandi benshi bakaburana bataburana.
Nk’uko People Magazine ibivuga, se wa Merwil, Wilmer Gutiérrez, yavuze ko umuhungu we yakuwe iwe mu rugo atamenyeshejwe, ndetse yumva ko ibyo inzego z’umutekano zamukoreye bisa no kumushimuta. Yagize ati: “Nta cyaha yakoze. Yari umwana ukunda kwiga, wizeye ko azubaka ejo he."
Icyateye impaka mu byemezo byafashwe ni uko Merwil yoherejwe hashingiwe ku itegeko rya kera cyane ryo mu 1798 rizwi nka “Alien Enemies Act ", ryazuwe na Perezida Donald Trump mu bihe bye byo kuniga abimukira.
Iri tegeko ryemerera guverinoma y’Amerika kwirukana abanyamahanga bakekwaho ubucuti n’amatsinda y’iterabwoba cyangwa ubushotoranyi, nubwo nta bimenyetso bifatika byari bihari kuri Merwil.
Kugeza ubu, abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika isubiza Merwil muri Amerika, ikanareka gukoresha amategeko yo hambere mu kurenganya abimukira b’inzirakarengane. Bavuga ko ibikorwa nk’ibi bidindiza isura ya Amerika nk’igihugu gifite amategeko yubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iki kibazo kije gikurikiye ibindi byinshi bikomeje kugaragara ku buryo ICE ifata abimukira mu buryo budasobanutse, harimo n’undi witwa Kilmar Ãbrego GarcÃa, na we uherutse kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.