Umunyeshuri wiga amategeko akurikiranyweho kwica umukozi wa kaminuza akoresheje ishoka

Utuntu nutundi - 08/05/2025 1:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunyeshuri wiga amategeko akurikiranyweho kwica umukozi wa kaminuza akoresheje ishoka

Mu gihugu cya Pologne, agahinda ni kose nyuma y’uko umugore w’imyaka 53 wakoraga muri Kaminuza ya Warsaw, yishwe mu buryo bw’agashinyaguro akubiswe ishoka, mu nyubako ikomeye y’iyi kaminuza.

Iki gikorwa cy’ubunyamanswa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho umusore w’imyaka 22 yinjiye mu nyubako ya Kaminuza saa kumi n’ebyiri na 40 z’umugoroba, yerekeza ku cyumba kinini cy’amateraniro kizwi nka Auditorium Maximum, maze agirira nabi uyu mukozi wari ushinzwe kwakira abinjira.

Umuzamu wagerageje gutabara nawe yakomeretse bikomeye, nk’uko byemejwe na Polisi. Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, uyu musore yahise atabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko uyu musore usanzwe ari umunyeshuri mu ishuri ryigisha amategeko, atari asanzwe atuye i Warsaw. Ubutumwa bwatanzwe n’ubushinjacyaha buvuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu zaba zatumye akora icyo gikorwa kigayitse.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na n’umuyobozi wa Kaminuza, Alojzy Nowak, yavuze ko icyo gikorwa kibabaje kidasanzwe. Ati: “Twifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera, ndetse twafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo kuri uyu wa Kane mu rwego rwo kunamira uwo twatakaje.”

Minisitiri w’Ubutabera, Adam Bodnar, wari uri mu yandi materaniro muri iyo kaminuza ubwo byabaga, yashimye abashinzwe umutekano babashije kugera aho byabereye vuba bagatanga ubutabazi.

Meya wa Warsaw, Rafal Trzaskowski, yise iki gikorwa "ubwicanyi bw’agahomamunwa", asaba ko uwabikoze "ahanwa bikomeye kugira ngo bibere abandi isomo."

Ibirori ngarukamwaka by’umuziki bizwi nka Juwenalia, byari biteganyijwe kubera muri iyi kaminuza ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, byahise bisubikwa mu rwego rwo kwifatanya n’abafite intimba y’urupfu rwa mugenzi wabo.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...