Umunyarwanda umwe niwe uzasifura muri CHAN 2024

Imikino - 18/07/2025 5:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyarwanda umwe niwe uzasifura muri CHAN 2024

Umusifuzi umwe w’Umunyarwanda,Mutuyimana Dieudonné niwe wenyine uzasifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Guhera tariki ya 02 kugeza tariki ya 30 Kanama 2025 muri Kenya,Tanzania na Uganda nibwo hazakinirwa imikino ya CHAN 2024 .  

Mu basifuzi bazasifura iri rushanwa harimo umusifuzi umwe w’Umunyarwanda usanzwe usifura ku ruhande,Mutuyimana Dieudonné bakunze kwita Dodos. Ari mu basifuzi 26 bazaba basifura ku mpande.

Uyu musifuzi asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga kuva muri 2018 aho asifura n’ubundi asifura amarushanwa mpuzamahanga atandukanye.

Mbere y’uko CHAN 2024 yimurirwa igihe izakinirwa mu basifuzi bari bashyizwe hanze muri Matarama harimo na Mukansanga Salima aho yari yashyizwe kuri VAR gusa kuri iyi nshuro ntabwo yagarutseho.

Kuri ubu Uyu musifuzi ari mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore kirimo kirabera muri Morocco.



Mutuyimana  Dieudonné niwe Munyarwanda wenyine uzasifura CHAN 2024



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...