Umunyamerika w’imyaka 18 ashobora gufungwa umwaka azira guhohotera ‘sea lion’

Utuntu nutundi - 15/08/2026 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Umunyamerika w’imyaka 18 ashobora gufungwa umwaka azira guhohotera ‘sea lion’

Umusore w’imyaka 18 wo muri La Jolla, muri Leta ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye icyaha cyo kurenga ku itegeko rirengera inyamanswa z’inyamabere zo mu nyanja, nyuma y’uko amashusho amugaragaza atoteza kandi akubita imigeri inyamabere yo mu Nyanja yo mu bwoko bwa sea lion akwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore witwa Tyler Muehl yemeye icyaha ku wa 13 Kanama 2026 imbere y’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abashinjacyaha bavuga ko ibikorwa bye binyuranyije na Marine Mammal Protection Act, itegeko rirengera inyamaswa zo mu nyanja muri Amerika.

Byagenze bite?

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2026, bibera ahitwa La Jolla Cove, hafi ya Ellen Browning Scripps Park muri San Diego.

Nk’uko Muehl yabyemereye mu rukiko, yegereye iyi sea lion yari yiyicariye ituje ku rukuta ruri hafi y’inyanja. Yegereye iyo nyamaswa asa n’uwitegura kurwana nayo, ndetse mu mashusho yumvikana yiyita “Max Holloway”, izina ry’umukinnyi w’imikino njyarugamba muri UFC.

Nyuma yaho, yatangiye kuyitera imigeri. Mu nyandiko yo kwemera icyaha, Muehl yemeye ko yayiteye imigeri inshuro enye, kandi ko yo yageragezaga kumuhunga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Post ivuga ko, abashinjacyaha bavuze ko yakubise iyo sea lion imigeri ibiri mu maso, bituma ihita isubira inyuma kandi igaragaza ko yashakaga guhunga. Iyo nyamaswa imaze kugerageza gutoroka, Muehl yarayikurikiye, akomeza kuyitera indi migeri.

Ibyo bikorwa byose byafashwe amashusho, nyuma amashusho akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu nyandiko yo kwemera icyaha, Muehl yemeye ko iyo videwo ari amashusho agaragaza neza ibyabaye. Ibi byafashije abashinzwe iperereza mu gukurikirana ibyabaye no kumenya uwari muri ayo mashusho.

Icyabaye cyateje uburakari bukomeye mu bantu, cyane cyane ni ukubera ko iyo nyamaswa yari ifite ubwoba, igerageza guhunga, aho kurakara ngo ihite yataka uyu wari uyisagariye.

Kuki gukubita sea lion ari icyaha muri Amerika?

Sea lion ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere zo mu nyanja zirinzwe n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itegeko ryitwa Marine Mammal Protection Act ribuza abantu gutoteza, gukomeretsa cyangwa guhungabanya inyamaswa zo mu nyanja zirimo sea lions.

Muri iri tegeko, “gutoteza” ntabwo bisobanuye gusa gukomeretsa inyamaswa. Harimo n’ibikorwa byo kuyirukaho, kuyibangamira cyangwa gutuma ihindura imyitwarire yayo mu buryo bushobora kuyigiraho ingaruka.

Abashinzwe kurengera inyamaswa bo muri NOAA Fisheries bavuze ko gukubita cyangwa gutera imigeri inyamaswa yo mu nyanja ku bushake atari ukurenga ku mategeko gusa, ahubwo bishobora no gushyira ubuzima bwayo mu kaga.

Ashobora gufungwa umwaka umwe

Nubwo Muehl yamaze kwemera icyaha, ntabwo urukiko ruratangaza umwanzuro wa nyuma ukubiyemo igihano azahabwa.

Icyakora, amategeko ateganya ko ashobora guhanishwa igifungo kigera ku mwaka umwe ndetse n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga $100,000.

Nk’uko biteganyijwe urukiko ruzatangaza igihano cye ku wa 20 Ukwakira 2026, imbere y’umucamanza Jill L. Burkhardt.

Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere ka Southern California, Adam Gordon, yavuze mu buryo bugufi ati: “Federal crime. Federal consequences”, ashimangira ko kuba icyaha cyarakorewe ku nyamanswa bidakuraho uburemere bwacyo mu mategeko.

Abantu basabwa kudahohotera inyamaswa zo mu nyanja

Uru rubanza rwongeye kwibutsa abantu basura La Jolla Cove n’ahandi haba inyamaswa zo mu nyanja ko batagomba kuzegera cyangwa kuzibangamira.

Abashinzwe kurengera inyamaswa basaba abantu kuzireka mu mutuzo, kuko kuzegera cyane bishobora kuzitera ubwoba, kuzihungabanya cyangwa kuzitera guhindura imyitwarire isanzwe.

Ku ruhande rwa NOAA Fisheries, kurinda izo nyamaswa si ukurinda ibidukikije gusa, ahubwo ni n’inshingano ishyigikiwe n’amategeko.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...