Umunyamakuru
Eliane usanzwe akorera ikinyamakuru cya The News Times, akomeje urugendo
muri sinema akaba agiye kugaragara muri filime yiswe “Hurts Harder” aho azaba yitwa Olga.
Muri
iyo filime, Olga ni inshuti ya kabiri magara ya Kate bakigana mu mashuri
yisumbuye. Kate, Sasha, na Olga bamaze imyaka icyenda ari inshuti magara.
Ugereranyije na Sasha, Olga arangwa n’imbabazi kandi ahora yumva abantu, n’iyo
yaba bari mu bibazo bikomeye. Ahora hafi ya Kate, amuhumuriza kandi amwizeza ko
byose bizagenda neza.
Mu
ibanga rikomeye, Olga ubwe azaba arimo guhangana n’ibibazo by’urukundo rwe.
Yakunze umuhungu, ariko akababazwa no kuba uwo muhungu akunda inshuti ye magara
yitwa Sasha.
"Hurts Harder" ni filime yanditswe ishingiye ku ngero z’inkundo zitandukanye yaba inzira
abantu banyuzemo, ibibazo abari mu rukundo bahura nabyo, inkuru zo gucana
inyuma mu rukundo no guhisha uwo uri we kugira ngo ubashe gukundana n’undi.
Iyi
filime isesengura ibibazo by’icyizere gike umuntu ashobora kugira,
ikanagaragaza igitekerezo cy’uko umuntu atagomba gucika intege mu rukundo
cyangwa mu buzima kubera igikomere kimwe. Igaragaza inkuru z’abantu bagiye
bababazwa inshuro nyinshi, ariko bagahitamo gukomeza kugerageza.
Ni uruhererekane rwa filime izaba igizwe n’ibice 50 aho buri gice kizaba gifite iminota 29 ikanyura kuri Zacu Tv iboneka kuri Canal+ gusa.
Irakoze Eliane azakina yitwa Olga
Abandi bakinnyi b'amazina akomeye bazagaragara muri iyi filime