Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru The star, umuvugizi wa polisi ya Kuala Lumpur, Datuk
Rusdi Mohd Isa, yatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa kumi n'imwe za
mugitondo ku wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, ubwo polisi yakiraga amakuru ko
hari umugabo w’umunyamahanga uri guteza imvururu ku ivuriro.
Iperereza
ryerekana ko uyu mugabo w'imyaka 38 yari ari guteza imvururu ku ivuriro, ari
bwo polisi ya Kepong yazaga kugira ngo imuhagarike, Kaporali yahawe amabwiriza
yo gufasha mu gutwara ukekwaho icyaha akamugeza ku cyicaro gikuru cya polisi mu
karere ka Sentul (IPD).
Mu magambo
ye, umuvugizi wa polisi yagize ati: "Mu gihe yashiraga ukekwaho icyaha mu
modoka y’irondo ya poliai, yari yambaye amapingu, amaboko ye ari inyuma, ariko
akomeza kwanga gutuza ahubwo ashaka kurwana, nibwo yahise aruma ugutwi
kw’ibumoso uwahohotewe, maze agucaho igice."
Rusdi
yongeyeho ko uyu muporisi kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga bamuvura ahacitse
ku gutwi kwe mu bitaro bya Kuala Lumpur.
Yatangaje ko kandi iperereza rigikomeje mu gihe ukekwaho icyaha azakurikiranwa n’amategeko, hifashishijwe ingingo ya 325/353 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse n’ingingo ya 15 (1) (c) y’itegeko ry’abinjira n'abasohoka mu gihugu 1959/63.