Umunya-Nigeria yarumye ugutwi k’umupolisi wari waje kumuta muri yombi

Utuntu nutundi - 26/04/2025 12:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunya-Nigeria yarumye ugutwi k’umupolisi wari waje kumuta muri yombi

Muri Maleziya, umugabo w’umunya-Nigeria yateje impaka zikomeye nyuma yo kuruma ugutwi kw’umupolisi nyuma yo gufatirwa ku ivuriro rya Metro Prima, Kepong, Kuala Lumpur ateza imvururu. Mu gihe uyu mupolisi yashakaga kumuta muri yombi, undi yirwanyeho maze amuruma ugutwi, maze igice cy’ugutwi agikuraho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The star, umuvugizi wa polisi ya Kuala Lumpur, Datuk Rusdi Mohd Isa, yatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa kumi n'imwe za mugitondo ku wa gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, ubwo polisi yakiraga amakuru ko hari umugabo w’umunyamahanga uri guteza imvururu ku ivuriro.

Iperereza ryerekana ko uyu mugabo w'imyaka 38 yari ari guteza imvururu ku ivuriro, ari bwo polisi ya Kepong yazaga kugira ngo imuhagarike, Kaporali yahawe amabwiriza yo gufasha mu gutwara ukekwaho icyaha akamugeza ku cyicaro gikuru cya polisi mu karere ka Sentul (IPD).

Mu magambo ye, umuvugizi wa polisi yagize ati: "Mu gihe yashiraga ukekwaho icyaha mu modoka y’irondo ya poliai, yari yambaye amapingu, amaboko ye ari inyuma, ariko akomeza kwanga gutuza ahubwo ashaka kurwana, nibwo yahise aruma ugutwi kw’ibumoso uwahohotewe, maze agucaho igice."

Rusdi yongeyeho ko uyu muporisi kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga bamuvura ahacitse ku gutwi kwe mu bitaro bya Kuala Lumpur.

Yatangaje ko kandi iperereza rigikomeje mu gihe ukekwaho icyaha azakurikiranwa n’amategeko, hifashishijwe ingingo ya 325/353 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse n’ingingo ya 15 (1) (c) y’itegeko ry’abinjira n'abasohoka mu gihugu 1959/63.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...