Inah Canabarro Lucas yabayeho mu buzima bugoye cyane, agenda ahura n’ibizazane byinshi brimo no kurwaragurika cyane akiri umwana. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, igitangaje ni uko yabashije kubaho igihe kirekire ndetse aza no kuba umuntu ukuze kuruta abandi ku isi. Yizeraga ko kubaho igihe kirekire ari impano yahawe n’Imana.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Journal, Inah Canabarro Lucas yabaye umuntu mukuru kuruta abandi ku isi nyuma y'urupfu rwa Tomiko Itooka wakomokaga mu Buyapani, witabye Imana mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Inah yavutse ku ya 8 Kamena 1908, akaba imyaka myinshi y’ubuzima bwe yarayimaze ari umubikira, ubuzima bwe yabweguriye gukorera Imana no kwitangira umurimo w’Imana. Yabaye umubikira mu 1934, ubwo yari afite imyaka 26, aha hari hagati y'intambara ebyiri z'isi.
Mu itangazo rya Ababikira bo mu muryango w’aba-Teresiya bo muri Berezile, umuryango yari amaze imyaka yose abamo, bagaragaje ko bishimiye ubwitange n'umurimo uyu mubikira yakoze.
Nk’uko batangajwe na LongeviQuest, umuryango ukurikirana abantu bakuze ku isi, Inah Canabarro Lucas akiri umwana yakundaga kurwaragurika ndetse afite integer nke, abantu benshi bashidikanyaga ku buzima bwe bibwira ko atazabaho igihe kirekire, ahubwo ko uburwayi buzamuhitana. Nyamara uyu mukecuru yabashije gutungura abantu bose, maze abasha kubaho igihe kingana uku, kugeza abaye umuntu wa mbere ukuze ku isi.
Yakunze kuvuga ko ibanga rye ryo kubaho igihe kirekire ari ukwizera Imana, agira ati: "Ni ibanga ry'ubuzima. Ni ibanga rya byose." Ku isabukuru ye y’imyaka 110 amaze avutse, Papa Francis yamwoherereje umugisha udasanzwe.
Nubwo Canabarro yahoraga avuga ko isabukuru ye ari 27 Gicurasi, inyandiko zerekana ko yavutse ku ya 8 Kamena 1908. Ubu ni umuntu wa 15 wabashije guca agahigo ko kuba umuntu mukuru kuruta abandi ku isi. Yabaye kandi umubikira wa kabiri mukuru cyane mu mateka, nyuma ya Lucile Randon ukomoka mu Bufaransa, wabayeho kugeza 118 agapfa mu 2023.
Kuri ubu agahigo k’umuntu ukuze kuruta abandi ku isi ni Ethel Caterham, utuye Surrey, mu Bwongereza. Ethel afite imyaka 115 y'amavuko akaba azwi na Groupe y'Ubushakashatsi ya Gerontologiya yo muri Amerika (GRG) hamwe na LongeviQuest.