Umunsi w’Inshuti Magara: Amateka, inkomoko n’icyo uvuga ku mbaraga z’ubucuti

Urukundo - 08/06/2026 1:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunsi w’Inshuti Magara: Amateka, inkomoko n’icyo uvuga ku mbaraga z’ubucuti

Buri mwaka tariki ya 8 Kamena, abantu benshi hirya no hino ku isi bizihiza Umunsi wahariwe Inshuti Magara, uzwi nka National Best Friends Day. Uyu munsi ugamije kuzirikana no guha agaciro abantu bagira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi nk’inshuti z’indahemuka, zituba hafi mu byishimo, ariko no mu bihe bikomeye zikahaboneka.

Niba ufite Besto, ibi uri kubyumva neza, uzi agaciro besto wawe afite mu buzima bwawe, ndetse nta na kimwe wamwima ugifite. Umufata nk’umuvandimwe wawe, n’ubwo rwose mutavukana. Uramukunda, kandi uhora umwifuriza ibyiza. Uyu munsi rero ni uwanyu, ni umunsi wo kumwereka urukundo, kandi ukamushimira uruhare agira mu buzima bwawe.

N'ubwo utari umwe mu minsi mpuzamahanga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Umunsi w’Inshuti Magara, wamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga ku buryo buri mwaka abantu babarirwa muri za miliyoni bawizihiza binyuze mu bikorwa bitandukanye bigamije gushimangira ubucuti bafitanye.

Inkomoko y’uyu munsi

Nk’uko tubikesha urubuga National Day Calendar, amateka agaragaza ko Umunsi w’Inshuti Magara, watangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1935. Muri uwo mwaka, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (U.S. Congress) yageneye tariki ya 8 Kamena kuba umunsi wo kuzirikana no guha icyubahiro inshuti magara.

Tariki ya 8 Kamena yatoranyijwe nk’igihe cyiza cyo kwizihiza ubucuti kuko haba ari mu mpeshyi, igihe ikirere kiba ari cyiza, kandi abantu benshi bafite amahirwe yo gukora ibikorwa byo hanze nko gutembera nta nkomyi, kujya ku mucanga, gukora picnic cyangwa kwitabira ibirori bitandukanye.

Icyo gihe, intego yari ugushishikariza abantu gushimira no guha agaciro inshuti zabo za hafi, kuko ubucuti bwiza bwafatwaga nk’inzira ifasha kubaka umuryango mugari kandi utekanye.

Mu myaka yakurikiyeho, uyu munsi warushijeho kwamamara binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo wizihizwa no mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye.


Inshuti magara ni iki?

Inshuti magara ni umuntu mufitanye umubano ukomeye ushingiye ku cyizere, kubahana no gushyigikirana. Akenshi incuti magara iba umuntu: ushobora kubwira ibanga ukizera ko ritazasohoka, ukugira inama mu bihe bikomeye, wishimira ibyo wagezeho, uguhumuriza mu gihe cy’ibibazo, kandi mufitanye amateka n’ibihe byinshi mwanyuranyemo.

Abantu benshi bavuga ko inshuti magara iba nk’umuvandimwe wahisemo mu buzima, kuko rimwe na rimwe iba hafi kurusha bamwe mu bo mufitanye isano.

Impamvu ubucuti ari ingenzi

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubucuti bugira uruhare runini ku buzima bw’umuntu.

Inshuti nziza zifasha mu kugabanya agahinda n’umunaniro wo mu mutwe, zikongerera ibyishimo zikanagufasha kwigirira icyizere, gufasha umuntu kwihanganira ibihe bikomeye, kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ndetse zikanakurinda kwigunga.

Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko kugira inshuti nziza ari kimwe mu bintu bifasha umuntu kugira imibereho myiza no kuramba.

Ibintu bishimishije ku bucuti

Hari amakuru menshi atangaje ajyanye n’ubucuti abantu benshi batari bazi. Ubushakashatsi bwerekana ko abana batangira gusobanukirwa igitekerezo cy’ubucuti bafite amezi icyenda gusa y’amavuko, na mbere y’uko batangira kuvuga.

Ndetse n’inyamaswa zimwe na zimwe zishobora kugirana ubucuti buramba, ubuzima bwazo bwose, kandi rimwe na rimwe zikabugirana n’izindi nyamaswa z’amoko atandukanye.

Mu mwaka wa 1993, umuhanga mu by’imibereho y’abantu witwa Robin Dunbar yakoze ubushakashatsi agaragaza ko umuntu ashobora kugumana umubano uhamye n’abantu bagera hafi ku 150 icyarimwe. Ibi byaje kumenyekana nka “Dunbar’s Number”.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko 98% by’abangavu n’ingimbi bafite nibura incuti imwe ya hafi, mu gihe benshi muri bo baba bafite hagati y’incuti imwe n’eshanu bafata nk’iz’akadasohoka.

Uko uyu munsi wizihizwa

Umunsi w’Inshuti Magara wizihizwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco n’imibereho y’abantu. Abenshi bifashisha uyu munsi kugira ngo bongere kuvugana n’incuti zabo, bazishimire cyangwa basangire ibihe byiza.

Bimwe mu bikorwa bikunze gukorwa harimo nko koherezanya ubutumwa bwo gushimira. Abantu benshi bohererezanya ubutumwa bwuje urukundo, bibutsa inshuti zabo uburyo bazikunda n’akamaro zifite mu buzima bwabo.

Ikindi ni ukohererezanya amafoto, kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga, no kwibukiranya amateka n’ibihe byiza bagiranye. Ku mbuga nkoranyambaga, abantu basangiza abandi amafoto n’inkuru z’ubucuti bwabo bakoresheje hashtag #BestFriendsDay.

Kuri uyu munsi kandi usanga incuti magara zikunda gusohokana. Hari abahitamo kujyana n’incuti zabo gusangira, gutembera, kureba filimi cyangwa gukora ibikorwa bakunda.

Umunsi w’Incuti magara kandi urangwa no gutanga impano. N’ubwo atari itegeko, bamwe baha inshuti zabo impano nto zigaragaza urukundo n’ishimwe.

Uyu munsi kandi ushishikariza abantu gufungura imitima yabo bakagirana ubucuti n’abandi, kuko umuntu ashobora kugira incuti nyinshi magara atari imwe gusa.

Ubucuti mu gihe cy’ikoranabuhanga

Muri iki gihe, abantu benshi babona inshuti cyangwa bagakomeza ubucuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku buryo bw’ikoranabuhanga.

N’ubwo intera ishobora gutandukanya abantu, ubutumwa bugufi, ibiganiro bya videwo n’izindi nzira z’ikoranabuhanga bituma ubucuti bukomeza kubaho. 

Abahanga bavuga ko nubwo ikoranabuhanga rifasha, guhura imbonankubone no kuganira bituma umubano urushaho gukomera.

Umunsi w’Inshuti Magara utwibutsa ko ubucuti ari imwe mu mpano zikomeye umuntu ashobora kugira mu buzima. Mu isi irangwa n’umuvuduko mwinshi, ibibazo n’ukwigunga kuri bamwe, kugira umuntu ukumva, ukwitaho kandi ugushyigikira ni umutungo utagereranywa.

Uyu munsi ni amahirwe yo kubwira inshuti zacu ko tuzishimira, kuzishimira ibyo zidukorera no kuzirikana ko rimwe na rimwe amagambo make yo gushimira afite akamaro gakomeye.

Nk’uko benshi babivuga, “inshuti nyanshuti uyibonera mu byago”. Ni yo mpamvu tariki ya 8 Kamena iba umwanya mwiza wo kwizihiza abo bantu badasanzwe bagira uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwacu. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...