Umulisa Joselyne yagaragaje imbogamizi z’ibura ry’ibibuga bya Tennis ku bana

Imikino - 22/10/2026 8:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Umulisa Joselyne yagaragaje imbogamizi z’ibura ry’ibibuga bya Tennis ku bana

Umukinnyi wa Tennis, Umulisa Joselyne yagaragarije Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikibazo cy’ibura ry’ibibuga bihagije byo kwitorezaho ku bana bakina uyu mukino, asaba Leta kumufasha kubona ubutaka bwo kubakaho ibibuga byabafasha gukora imyitozo mu buryo buboneye.

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, mu kiganiro “Youth Meet the President” cyahuje Umukuru w’Igihugu n’urubyiruko, Umulisa yasobanuye ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura na byo ari uko ibibuga basanzwe bakoresha bisangirwa n’abakina indi mikino, irimo Basketball na Volleyball, bikabangamira imyitozo ya Tennis.

Uyu mugore yavuze ko Tennis yamubereye inzira yo gukira ibikomere byo mu mutima yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangiye gukina uyu mukino, nyuma aza kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bawukinnye neza mu Rwanda.

Nyuma yo guhagarika gukina ku rwego rw’amarushanwa, Umulisa yahisemo kwitangira guteza imbere Tennis mu bana, by’umwihariko abangavu, abinyujije mu muryango yashinze witwa Tennis Rwanda Children’s Foundation, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo mu 2023.

Uyu muryango watangiye ufite abana batandatu, ariko ibikorwa byawo bikomeza kwaguka. Kugeza ubu, abana bagera ku 3.000 bamaze kwigishwa gukina Tennis hirya no hino mu gihugu.

Uretse kubigisha gukina tennis, uyu muryango unabafasha kunguka ubumenyi mu yindi mirimo ijyanye n’uyu mukino, harimo imisifurire, gutegura ibibuga no kubibungabunga.

Ibi bishobora kubafasha kubona amahirwe y’akazi, cyane cyane abatabona amahirwe yo gukina tennis ku rwego rwo hejuru.

Umulisa yagaragarije Umukuru w'Igihugu ko ibura ry’ibibuga bya Tennis bihagije kandi byujuje ubuziranenge rikomeje kuba imbogamizi mu guteza imbere uyu mukino mu bana.

Yasabye Leta kumufasha kubona ubutaka bwo kubakaho ibibuga byinshi, kugira ngo abana abatoza babone ahantu heza ho gukorera imyitozo no gukomeza guteza imbere impano zabo. Yagize ati: “Nyakubahwa, mumfashije nkabona ubutaka nakubaka ibibuga byinshi.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...