Uyu muhanzikazi usanzwe azwi nk’umutinganyi, yavuze ko
nubwo yumva afite ubushake bwo kuba umubyeyi, adashaka ko ari we ubatwita,
ahubwo ko umukunzi we ari we uzabyara.
Mu kiganiro yagiranye na Madame Joyce, yagize ati: “Ndi mu gihe cy’ubuzima aho numva nifuza
abana. Nizeye ko nabasha kuba umubyeyi mwiza, ariko sinshaka kubatwita.
Umukunzi wanjye ni we uzabikora.”
Darkoo yasobanuye ko kuba umubyeyi atari ukwibaruka gusa, ahubwo ko ari urukundo, kwitanga no kurera. Yagaragaje
ko umwana atari uw'umuntu kubera ko bahuje amaraso gusa, ahubwo ko aba uw'umuntu kuko ashoboye kumwitangira kandi amukunda.
Mu mwaka wa 2024,
Darkoo yahamije ko yatinyutse kubwira ababyeyi be ko ari umutinganyi, ibintu
avuga ko byatumye yumva aguwe neza.
Uyu muhanzi ashimangira ko ubwisanzure bwo kuvuga uwo uri we n’ubushobozi bwo kugira
amahitamo ku buzima bwite ari ibintu bikomeye kandi by’agaciro ku muntu wese.
Umuhanzikazi Darkoo arifuza abana ariko ntakozwa ibyo gutwita
REBA HANO INDIRIMBO YE YAKUNZWE CYANE YISE "FAVORITE GIRL"