Umukozi wo mu ndege yaburiye abakunda kuzigendamo avuga ikinyobwa bagomba kwirinda

Inkuru zishyushye - 03/06/2025 4:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukozi wo mu ndege yaburiye abakunda kuzigendamo avuga ikinyobwa bagomba kwirinda

Umukozi ushinzwe kwakira abagenzi mu ndege yagaragaje ikinyobwa kibi kurusha ibindi cyo kwirinda mu gihe cyo kugenda mu ndege anagaragaza ingaruka zacyo.

Mu gihe ingendo ndende z’indege zitanga serivisi y’ibinyobwa ku buntu, abagenzi benshi baba biteze gufatiraho ikinyobwa, haba inzoga cyangwa ibinyobwa bisanzwe bidafite alukoro. Nubwo bimeze bityo, umwe mu bakozi bo mu ndege yatangaje ikinyobwa abona ko ari cyo kibi kurusha ibindi mu gihe cy’urugendo.

Uyu mukozi, abitangaza ku rubuga rwe rwitwa These Gold Wings, yasobanuye impamvu icyo kinyobwa gikwiye kwirindwa. Yavuze ko gusuka ibinyobwa bisembuye (fizzy drinks) mu ndege biba ari ikibazo gikomeye ku bakozi b’indege. Ati: “Imisemburo y’ibinyobwa bisembuye iraturika cyane cyane iyo bisutswe bivuye mu gikopo kubera igitutu cyo mu ndege.”

Yakomeje avuga ko ibi bituma ufungura ibinyobwa agomba gutegereza ko urufuro rugabanuka mbere yo gukomeza gusuka, bikaba byadindiza serivisi y’ibinyobwa by’umwihariko mu gihe indege yuzuye abagenzi benshi bifuza kunywa.

Mu by’ukuri, mu ndege haba hari ubushyuhe buke, bigatuma umubiri w’umuntu utakaza amazi ku buryo bwihuse. Ibinyobwa birimo gazi ntibifasha mu gukiza inyota nk’amazi, ndetse bishobora gutuma urushaho kumva ushonje cyangwa ufite inyota mu gihe ubifashe.

Ikindi kandi, igitutu kiri hasi mu ndege gituma iyo unyoye ibinyobwa birimo gazi, iyo gazi iraguka mu gifu, bikaba byagutera kuribwa mu nda cyangwa kubyimba nk'uko bitangazwa na Daily Mail.

Nubwo bishimishije kunywa ikinyobwa gisa n’ikirimo champagne uri hejuru mu bicu, uyu mukozi yasobanuye ko amazi ari cyo kinyobwa cyiza kurusha ibindi mu ndege kugira ngo ugume ushyushye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...