Mu gihe ingendo ndende z’indege zitanga serivisi y’ibinyobwa ku buntu,
abagenzi benshi baba biteze gufatiraho ikinyobwa, haba inzoga cyangwa ibinyobwa
bisanzwe bidafite alukoro. Nubwo bimeze bityo, umwe mu bakozi bo mu ndege
yatangaje ikinyobwa abona ko ari cyo kibi kurusha ibindi mu gihe cy’urugendo.
Uyu mukozi, abitangaza ku rubuga rwe rwitwa These Gold Wings,
yasobanuye impamvu icyo kinyobwa gikwiye kwirindwa.
Yakomeje avuga ko ibi bituma ufungura ibinyobwa agomba gutegereza ko
urufuro rugabanuka mbere yo gukomeza gusuka, bikaba byadindiza serivisi
y’ibinyobwa by’umwihariko mu gihe indege yuzuye abagenzi benshi bifuza kunywa.
Mu by’ukuri, mu ndege haba hari ubushyuhe buke, bigatuma umubiri
w’umuntu utakaza amazi ku buryo bwihuse. Ibinyobwa birimo gazi ntibifasha mu
gukiza inyota nk’amazi, ndetse bishobora gutuma urushaho kumva ushonje cyangwa
ufite inyota mu gihe ubifashe.
Ikindi kandi, igitutu kiri hasi mu ndege gituma iyo unyoye ibinyobwa
birimo gazi, iyo gazi iraguka mu gifu, bikaba byagutera kuribwa mu nda cyangwa
kubyimba nk'uko bitangazwa na Daily Mail.
Nubwo bishimishije kunywa ikinyobwa gisa n’ikirimo champagne uri hejuru
mu bicu, uyu mukozi yasobanuye ko amazi ari cyo kinyobwa cyiza kurusha ibindi
mu ndege kugira ngo ugume ushyushye.