Umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo akurikiranyweho gushora urubyiruko mu ntambara yo muri Ukraine

Hanze - 20/11/2025 9:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo akurikiranyweho gushora urubyiruko mu ntambara yo muri Ukraine

Duduzile Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo, ari mu kibazo gikomeye nyuma y’uko imiryango itandukanye y’abantu bo muri Afurika y’Epfo na Botswana ihishuye ko yabafashije kohereza abasore mu Burusiya,  nyuma bagahabwa amasezerano yo kujyanwa ku rugamba muri Ukraine.

Amakuru yemejwe n’imiryango ndetse n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp bwabonwe na Bloomberg yerekana ko Duduzile Zuma akekwaho kugira uruhare mu gushakira urubyiruko amahugurwa y'uburinzi, nyamara rugasanga rwajyanwe mu gisirikare cy'u Burusiya.

Imiryango y’abasore bajyanywe ivuga ko abarenga 20 baturutse muri Afurika y’Epfo na Botswana babwiwe ko bagiye kwitabira amahugurwa yo kuba abarinzi b’ishyaka rya uMkhonto weSizwe Party (MKP) riyoborwa na Jacob Zuma.

Mu kwezi kwa Nyakanga, aba basore ngo berekeje mu Burusiya, basinya amasezerano yanditse mu rurimi rw’ikirusiya batazi, hanyuma boherezwa mu bice by’intambara muri Ukraine.

Amafoto yabonwe na Bloomberg agaragaza itsinda rigera mu Burusiya, ribanza kugaragara rigenda mu matsinda, nyuma rikagaragara ryambaye impuzankano za gisirikare hamwe n’abatoza. Ubutumwa bwa WhatsApp bwahererekanyijwe hagati ya Duduzile Zuma n’ababyeyi b’abo basore bwerekana ko yabizezaga ko batazajyanwa ku rugamba.

Umwe mu basore yabwiye umuryango we ati: “Ubu turi gupakira ibintu, baratubwira ko tugiye kwerekeza mu gace k’intambara.” Duduzile Zuma aramuhumuriza ati: “Ntabwo mujya ku murongo w’imbere, barabatera ubwoba gusa… mushobora gushyirwa mu kazi ko gucunga umutekano, mu gikoni cyangwa mu gusukura imbunda. Nibikomeza, nzabakurayo ubwanjye.”

Kuva mu kwezi kwa Kanama, imiryango ivuga ko yabuze burundu amakuru y’aba basore. Ni mu gihe Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangije iperereza.

Nubwo kuva mu 1998 amategeko ya Afurika y’Epfo abuza abaturage bayo kwifatanya n’igisirikare cy’amahanga cyangwa ibikorwa by’ubucanshuro, raporo zigaragaza ko abaturage benshi bagenda bashorwa mu ntambara ya Russia ziyongereye cyane muri uyu mwaka.

Ubukene n’ubushomeri biri hejuru mu rubyiruko byatumye benshi bemera amahirwe ya baringa—nko kwizezwa akazi keza cyangwa amahugurwa ya gisirikare babonye hanze y’igihugu. Amakuru nk’aya kandi yabonetse no mu bindi bihugu nka Kenya, Botswana, Burkina Faso, Nigeria n’ahandi.

Mbere y’ibi byashyizwe ahagaragara, Business Insider Africa yari yatangaje ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yakiriye ubutumwa bw’abasore 17 bari mu bibazo muri Ukraine nyuma yo kwerekeza mu Burusiya bakajyanwa ku rugamba.

Perezida Cyril Ramaphosa yahise ategeka ko hakorwa iperereza ryihariye. Ibiro bye byatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo bahabwe ubutabazi no kugarurwa mu gihugu.

Duduzile Zuma ntiyigeze avuga ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru. Nta n’ubusobanuro bwahawe n’ishyaka MKP, ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasade y'u  Burusiya  cyangwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y'u Burusiya.

Jacob Zuma ubwe na we aracyahura n’ibibazo by’amategeko; urukiko ruheruka gutegeka ko asubira muri gereza kurangiza igihano cy’amezi 15.

Amakuru kandi yemeza ko Duduzile Zuma akunda gusangiza ku mbuga nkoranyambaga ibyirato birebana n'u Burusiya ndetse n’amagambo akomoza ku kunenga Perezida Cyril Ramaphosa. Uyu mukobwa anaregwa mu rubanza rumushinja gukwirakwiza ubutumwa bwashishikarizaga abantu gukora urugomo mu myigaragambyo yo mu 2021.

Amakuru atangwa n’itangazamakuru ry’imbere muri Afurika y’Epfo avuga ko Jacob Zuma yandikiye Minisitiri w’Ingabo w'u Burusiya amusaba ko abasore 18 b’Abanyafurika y’Epfo bakurwa mu bice by’intambara kuko bashutswe bagasinya amasezerano y’igisirikare cy'u Burusiya mu karere ka Pskov, hafi ya Estonia.

Abanyafurika benshi bari ku rugamba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, avuga ko Abanyafurika 1,436 baturuka mu bihugu 36 barimo kurwana ku ruhande rw'u Burusiya. Uyu mubare ntubarirwamo Abanyafurika babaga mu Burusiya mbere y’intambara ariko nyuma bakiyunga ku gisirikare cyayo.

Umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo arashinjwa gushora urubyiruko mu ntambara yo muri Ukraine

Jacob Zuma n'umukobwa we bari mu bibazo bikomeye muri iyi minsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...