Umukobwa w’imyaka 23 wamamaye kuri TikTok yarashwe arapfa ubwo yari kuri "Live"

Hanze - 15/05/2025 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa w’imyaka 23 wamamaye kuri TikTok yarashwe arapfa ubwo yari kuri "Live"

Valeria Marquez, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli wo muri Mexique, yarashwe arapfa afite imyaka 23 ubwo yari ari kuri "livestream" kuri TikTok muri salon ye y’ubwiza yitwa Blossom Beauty Lounge iherereye muri Leta ya Jalisco.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Ubushinjacyaha muri Jalisco, uru rupfu rwabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025, ahagana saa tanu n'igice z’ijoro ku isaha yaho. Iperereza ry’ibanze rivuga ko umugabo utaramenyekana yinjiye muri iyo nyubako afite imbunda, ahita arasa Marquez.

Ubu bugizi bwa nabi bwamuhitanye bwabaye mu gihe yari ari kuganiriza abamukurikira kuri TikTok, ibintu byatunguye benshi bari bamukurikiye. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye nyuma y’urupfu rwe, Marquez agaragara afashe ku rubavu aho yatewe isasu, ahita yikubita hasi.

Nyuma y’uru rupfu, ababonye ibyabaye bahise bahamagara ubutabazi kuri nimero ya 911. Abaganga bageze aho byabereye bemeza ko Marquez yapfuye, kuko atari agihumeka na gato.

Polisi hamwe n’abashinzwe ubushinjacyaha bahise batangira iperereza rigamije kumenya uwakoze ubwo bwicanyi, ndetse n’impamvu yabimuteye. Abashinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga (Jalisco Institute of Forensic Sciences) bahise bakusanya ibimenyetso, umurambo woherezwa mu buruhukiro kugira ngo usuzumwe no gutegura umuhango wo kuwushyikiriza umuryango.

Valeria Marquez yari azwi cyane mu bijyanye n’ubwiza no kwigisha abakunzi be imikoreshereze y’ibikoresho by’ubwiza. Kugeza igihe yitaba Imana, yari afite abamukurikira barenga 149,000 kuri Instagram ndetse n’abandi barenga 114,000 kuri TikTok.

Mu masaha macye mbere y’uko yicwa, yari aherutse gushyira kuri 'Instagram story' ifoto ye ya 'selfie' yafashe imbere y’indorerwamo, ibintu byakurikiwe n’inkuru y’urupfu rwe yakomeje kuvugwa hirya no hino.

Abamukurikiraga batandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe. Umwe yanditse ati: “Yari mwiza cyane. Nizeye ko ubutabera buzatangwa kuko ntiyagombaga gupfa atyo.” Undi nawe yagize ati: “Nigeze guhura nawe imbonankubone, yari umuntu ukeye mu mutima, ndacyari mu gahinda gakomeye.”

Valeria Marquez wari uri mu batunzwe kuri Tiktok yarashwe ahita yitaba Imana ubwo yaganirizaga abakunzi be kuri 'Live'

Yari n'umunyamideli wari ukunzwe na benshi muri Mexique n'ahandi ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...