Nk’uko byatangajwe
n’ibiro by’Ubushinjacyaha muri Jalisco, uru rupfu rwabaye ku mugoroba wo ku wa
Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025, ahagana saa tanu n'igice z’ijoro ku isaha yaho.
Iperereza ry’ibanze rivuga ko umugabo utaramenyekana yinjiye muri iyo nyubako
afite imbunda, ahita arasa Marquez.
Ubu bugizi bwa nabi bwamuhitanye bwabaye mu gihe yari ari kuganiriza abamukurikira kuri TikTok, ibintu
byatunguye benshi bari bamukurikiye. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga
zitandukanye nyuma y’urupfu rwe, Marquez agaragara afashe ku rubavu aho yatewe isasu, ahita yikubita hasi.
Nyuma y’uru rupfu,
ababonye ibyabaye bahise bahamagara ubutabazi kuri nimero ya 911. Abaganga
bageze aho byabereye bemeza ko Marquez yapfuye, kuko atari agihumeka na gato.
Polisi hamwe n’abashinzwe
ubushinjacyaha bahise batangira iperereza rigamije kumenya uwakoze ubwo
bwicanyi, ndetse n’impamvu yabimuteye. Abashinzwe gupima ibimenyetso bya
gihanga (Jalisco Institute of Forensic Sciences) bahise bakusanya ibimenyetso,
umurambo woherezwa mu buruhukiro kugira ngo usuzumwe no gutegura umuhango wo
kuwushyikiriza umuryango.
Valeria Marquez yari azwi
cyane mu bijyanye n’ubwiza no kwigisha abakunzi be imikoreshereze y’ibikoresho
by’ubwiza. Kugeza igihe yitaba Imana, yari afite abamukurikira barenga 149,000
kuri Instagram ndetse n’abandi barenga 114,000 kuri TikTok.
Mu masaha macye mbere
y’uko yicwa, yari aherutse gushyira kuri 'Instagram story' ifoto ye ya 'selfie' yafashe imbere y’indorerwamo, ibintu
byakurikiwe n’inkuru y’urupfu rwe yakomeje kuvugwa hirya no hino.
Abamukurikiraga batandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe. Umwe yanditse ati: “Yari mwiza cyane. Nizeye ko ubutabera buzatangwa kuko ntiyagombaga gupfa atyo.” Undi nawe yagize ati: “Nigeze guhura nawe imbonankubone, yari umuntu ukeye mu mutima, ndacyari mu gahinda gakomeye.”
Yari n'umunyamideli wari ukunzwe na benshi muri Mexique n'ahandi ku Isi