Umukobwa arashinja umusore atwitiye imfura kumuca inyuma ku bagore barenga 25

Utuntu nutundi - 16/07/2025 4:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukobwa arashinja umusore atwitiye imfura kumuca inyuma ku bagore barenga 25

Sadia Yansaneh, umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri (fitness influencer), yashyize hanze ubutumwa bukomeye bushinja umusore bakundana ko yamuciye inyuma n’abagore barenga 25, mu gihe yitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 9 Nyakanga, Yansaneh w’imyaka 31 yavuze ko ibyo yamenye byamukomerekeje bikomeye, by’umwihariko kubona ko umusore bakundana yabikoreraga mu ibanga rikomeye kandi akabikora atanibutse uburyo bwo kwirinda, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’umwana mu kaga.

Yagize ati: “Hari ubwo umugore aca bugufi, agakora byose uko bikwiye ku buryo we n’umwana bazagira ejo heza, ariko bikarangira asubijwe inyuma. Mu gihe dutegereje umwana wacu yanshiye kandi abikora nta kwirinda. Ibi byose byabaye nta n’ikimenyetso na kimwe nigeze mbona kibigaragaza.”

Yavuze ko yatunguwe no kumenya ukuri, aho bamwe mu bagore barenga 25 bamwandikiye bamusobanurira uko baryamanye n’uwo musore. Yashimiye abo bagore ku bw’ukuri bamweretse, asaba abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kumusabira ku Mana, by’umwihariko umwana atwite.

Bukeye bwaho, Yansaneh yashyize hanze amafoto ya 'screenshots' agaragaza ubutumwa bwo kuri telefoni n’amajwi y’abagore batandukanye bavuga uko baryamanye n’uwo musore. Umwe yagize ati: “Yantumiye kuri Airbnb ye, dutera akabariro uwo munsi.” Undi na we ati: “Twahuriye muri club, duhita turyamana.”

Muri ubwo butumwa, Sadia yanasangije abamukurikira ijambo bivugwa ko ryanditswe n’uyu musore amushinja kumushyira hanze, aho yamwandikiye ati: “Nzi ko ubabaye, ariko kugerageza kunsebya kuri internet ni ubwana bukabije.”

Yansaneh yahise amusubiza mu butumwa burimo agahinda n’umujinya, agira ati: “Ibi nibyo kugaragaza ko nta kinyabupfura ufite. Birandenze.”

Yasoje avuga ko hashize amasaha 72 ibyo byose bigaragaye, ariko uwo musore atigeze amusaba imbabazi na rimwe, ahubwo yahisemo kuryumaho akirengagiza uko ibintu biteye, nta n’impuhwe amugaragariza.

Ati: “Umwana wanjye ni we unkeneye kurusha ikindi cyose ubu, kandi ndashimira Imana ko namenye ukuri hakiri kare. Nize isomo rikomeye.”

Sadia Yansaneh arashinja umusore bakundana kumuca inyuma ku bagore barenga 25


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...