Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026 saa Kumi n'Ebyiri n’iminota 30 ni bwo byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakira Mukura VS
mu mukino wo ku munsi wa 6 wa BK Pro
League 2026/2027.
Kuri ubu ariko ntabwo uyu mukino uzaba ahubwo Rayon
Sports izakira Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’ikirarane cyo ku
munsi wa 2 utarabereye igihe bitewe n’uko iyi kipe yari mu mikino Nyafurika.
Murera igiye gukina uyu mukino nyuma yo gusezererwa na
Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup
ndetse ikaba yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.
Mu mikino ibiri ya shampiyona Rayon Sports imaze
gukina yanganyije na Sunrise FC ndetse inatsindwa na Gorilla FC 1-0.
Indi mikino y’ibirarane byo ku munsi wa kabiri
izakinwa ni uwo Marine FC izakiramo Al Hilal naho Police FC yakire Al Merrikh ku
wa Gatatu saa Cyenda.
Ni mu gihe kandi umukino wo ku munsi wa 6 wagombaga
kuzahuza APR FC na Bugesera FC nawo wagizwe ikirarane aho wimuriwe tariki ya 6 z’ukwezi gutaha.
