Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo uyu mukinnyi yavuye muri Newcastle United abanje kwivumbura dore ko iyi kipe itashakaga ko agenda kandi we ashaka kugenda.
Kugira ngo Iyi kipe yemere kumugurisha muri Liverpool byasabye ko yivumbura areka gukora imyitozo ndetse yanga no gukina ibona kumugurisha Miliyoni 125 z’Amayero.
Ibi ntabwo byashimishije abafana ba Newcastle United bituma bamwe muribo bamutera ubwoba ko bazamugirira nabi naho abandi bamubwira ko bazamwica.
Alexander Isak nawe yahisemo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi agura imbwa y’ibihumbi 35 by’Amayero, ni ukuvuga ngo Miliyoni 58 z’Amanyarwanda kugira ngo ijye imurinda.
Iyi mbwa yo mu bwoko bwa Doberman ifite imyitozo yo ku rwego rwo hejuru ku buryo irinda Alexander Isak neza aho nta muntu wapfa kumwegera atabishaka.
Uyu mukinnyi kuva yagera muri Liverpool ntabwo byamubiri ye dore ko amaze gutsinda igitego kimwe gusa ndetse kaba yaranatanze umupira umwe ukivamo.

Alexander Isak yaguze imbwa y'arenga Miliyoni 58 Frw kugira ngo ijye imucungira umutekano

iyi mbwa yo mu bwoko bwa Doberman ifite imyitozo yo ku rwego rwo hejuru
