Umukinnyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda yatsinze igitego mu gikombe cya Afurika cya 2025

Imikino - 24/12/2025 5:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukinnyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda yatsinze igitego mu gikombe cya Afurika cya 2025

Rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya APR FC, Denis Omedi, yatsinze igitego mu gikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco mu mukino Uganda yatsinzwemo na Tunisia.

Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere w’Itsinda C wakinwe ku wa Kabiri saa Yine z’ijoro kuri Stade Olympique Annexe Complexe Sportif Prince Abdellah.

Uyu mukino watangiye Tunisia iri hejuru cyane ndetse ku munota wa 10 gusa Ellyes Shkhiri ahita afungura amazamu ku mupira watewe na Hannibal Mejbri, ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yakomeje kurushwa, ubundi ku munota wa 40 itsindwa igitego cya kabiri cya Elias Achouri ahawe umupira na Ali Abdi.

Mu gice cya kabiri umutoza wa Uganda Paul Put yaje akora impinduka mu kibuga havamo Jude Ssemugabi na Melvyn Lorenzen hajyamo Travis Mutyaba na Denis Omedi.  

Izi mpinduka nta kinini zafashije cyane dore ko n’ubundi ku munota wa 64 ikipe y’igihugu ya Tunisia yabonye igitego cya 3 cya Elias Achouri.

Ku munota wa 90+2 Denis Omedi usanzwe ukinira APR FC yatsinze igitego cy’impozamarira kuri Uganda, umukino urangira batsinzwe 3-1.

Mu yindi mikino yakinwe muri iki gikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco, muri itsinda C Nigeria yatsinze Tanzania 2-1 naho mu itsinda D Congo itsinda Benin 1-0 mu gihe Senegal yatsinze Botswana 3-0.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu aho mu itsinda E, Burkinafaso irakina na Guinea Equatorial saa Munani n’iminota 30 naho Algeria ikine na Sudani saa Kumi n'imwe.

Mu itsinda F ho Côte d’Ivoire irakina na Mozambique saa Moya n’iminota 30 mu gihe saa Yine Cameroun irakina na Gabon.


Denis Omedi usanzwe ukinira APR FC yatsinze igitego mu gikombe cya Afurika cya 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...